OIP-1.jpg

Ndi umunyamahirwe – Viswashkumar Ramesh warokotse impanuka y’indege yahitanye abandi 240

Viswashkumar Ramesh, ni we muntu rukumbi warokotse impanuka y’indege ya Air India yavaga Ahmedabad ijya London mu kwezi kwa Kamena 2025, yahitanye abantu 240 bari bayirimo.

Uyu mugabo w’imyaka 39 yavuze ko yumva ari “umugabo w’umunyamahirwe mu buzima,” ariko yongeraho ko yahungabanyijwe n’iyo mpanuka bikomeye yaba ku mubiri no mu mutwe.

Ramesh yavuze ko kurokoka kwe ari igitangaza, ariko nanone ko yaburiye byinshi muri iyo mpanuka, harimo murumuna we Ajay, wapfiriye muri iyo mpanuka yabaye muri Kamena uyu mwaka.

Kuva agarutse mu rugo rwe i Leicester, Ramesh avuga ko afite ikibazo cyihungabana akomora kuri iyo mpanuka nk’uko bishimangirwa n’abamwitaho, ndetse akaba atagishobora kuvugana n’umugore we n’umuhungu we w’imyaka ine.

Indege ya Boeing 787 Dreamliner yafashwe n’umuriro nyuma yo kugwa hashize akanya gato itangiye urugendo rwayo mu burengerazuba bwa India. Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye Ramesh asohoka mu bisigazwa by’indege afite ibikomere.

Mu kiganiro yagiranye na BBC News, Ramesh, yagize ati: “Ni njyewe gusa warokotse. Sinzi uko byabaye, ni igitangaza.”

Yakomeje agira ati: “Ariko nabuze murumuna wanjye, yari inkingi y’ubuzima bwange. Mu myaka yose ishize, yambaye hafi.”

Ramesh yasobanuye ko nyuma y’iyo mpanuka ubuzima bwe bwahindutse cyane. Ati: “Ubu ndi njyenyine. Nicarana mu cyumba cyanjye ngenyine, sinavugana n’umugore cyangwa umuhungu wanjye. Nkunda kuba njyenyine mu rugo, nta wundi muntu nshaka kuvugisha.”

Ubwo yari mu bitaro byo mu Buhinde nyuma gato y’impanuka, Ramesh yasobanuye uburyo yabashije kwikuraho umukandara mu ndege akayisohokamo iri gushya, ndetse n’uburyo yahumurijwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi waje kumusura muri ibyo bitaro.

Mu bapfuye muri iyo mpanuka, harimo Abahinde 169, Abongereza 52, n’abandi 19 bapfiriye ku butaka.

Raporo y’ibanze yasohowe muri Nyakanga na ‘Aircraft Accident Investigation Bureau (AAIB)’ y’u Buhinde, yagaragaje ko iyo mpanuka yatewe no guhagarara kw’itangwa rya benzene mu moteri amasegonda make nyuma yo gutangira urugendo. Iperereza riracyakomeje, mu gihe Air India ivuga ko kwita kuri Ramesh n’imiryango y’aburiye ababo muri yo mpanuka ari “inshingano y’ingenzi cyane.”

Ni ubwa mbere Ramesh yavuganye n’itangazamakuru kuva agarutse mu Bwongereza. Ikiganiro cye cyari cyatumiwemo ibitangazamakuru byinshi, mu gihe BBC yabanje kuganira n’abamugira inama kugira ngo bamenye uko bamurinda kugira ihungabana mu gihe cy’ikiganiro.

Ubwo yabazwaga ku byo yibuka ku munsi w’impanuka, yagize ati: “Sinshobora kugira icyo mbivugaho aka kanya. Ndababaye cyane.”

Yongeyeho ati: “Mama wanjye mu mezi ane ashize yicara hanze y’irembo buri munsi, ntiyavugana n’umuntu n’umwe. Turi mu bihe bikomeye cyane nk’umuryango.”

Ramesh yavuze ko yagize ibikomere bikomeye ku kuguru, ku rutugu no ku mugongo, kandi kugeza ubu atabasha kongera gukora cyangwa gutwara imodoka. Ati: “Iyo ngenda, ngenda gahoro cyane, umugore wanjye ni we umfasha.”

Abajyanama be bavuga ko yasuzumwe bagasaga afite ikibazo cy’ihahamaka ubwo yari mu bitaro, ariko ntiyahabwa ubuvuzi bukwiriye ubwo yagarukaga mu Bwongereza. Basobanura ko “yabuze icyerekezo kandi yacitse intege,” ndetse bamusabira ubufasha bwihariye.

Sanjiv Patel, umuyobozi w’umuryango w’Abahinde baba muri Leicester, hamwe n’umuvugizi Radd Seiger, bavuze ko basabye guhura n’abayobozi ba Air India inshuro eshatu, ariko ntibabiteh. Icyo kiganiro n’itangazamakuru cyari uburyo bwo gusaba ubufasha ku nshuro ya kane.

Seiger yagize ati: “Birababaje ko tugomba kwicara hano kugira ngo dusabe ubutabera. Abagombye kuba hano ni abayobozi ba Air India kugira ngo bagerageze gukosora ibintu. Nyabuneka, muze tuganire, dushake uko twagabanya ubu bubabare.”

Mu itangazo Air India, iyoborwa na Tata Group, yavuze ko abayobozi bakuru bayo bakomeje gusura imiryango yabuze ababo kugira ngo bayihumurize, ndetse bemeranya ko bashaka guhura n’abahagarariye Bwana Ramesh.

“Turacyari mu nzira yo kuganira, kandi twizeye ko tuzabona igisubizo cyiza,” nk’uko iri tangazo ryasohotse mbere y’ikiganiro cya BBC ribivuga.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads