Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, ku bufatanye n’Intara y’Amajyaruguru batanze inkunga yo gufasha abatishoboye barenga 100.
Aba baturage bo mu murenge wa Cyuve wo mu Karere ka Musanze barimo abishyuriwe ubwisungane mu kwivuza n’abahawe amatungo magufi, mu gikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Kamena 2025. Inkunga yatanzwe ifite agaciro k’amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atandatu y’amafaranga y’u Rwanda.
Pastor Esdrase Mupenzi ushinzwe urubyiruko, uburezi, itumanaho no kunganira ivugabutumwa mu bigo bitari iby’Itorero ry’Abadiventiste mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko bahisemo gukora iki gikorwa mu rwego rwo gufasha abatishoboye gukangukira gukora cyane cyane urubyiruko aho kugira ngo rwijandike mu biyobyabwenge.
Abaturage bahawe iyi nkunga basabwe gufata neza amatungo bahawe.
Bamwe mu bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza barashima ibyo bikorwa by’urukundo.
Frolida Mukahigiro wishyuriwe mituelle y’abantu barindwi mu byishimo byinshi yagize ati “Nubwo mba njyenyine, mbonye ko Imana itantaye kuko abagiraneza banyishyuriye mituweli yanjye n’abana banjye uko ari batandatu.”
Bernadette Nyiragahwege, utuye mu Kagari ka Kabeza mu Mudugudu wa Karinzi, avuga ko ubwisungane mu kwivuza asanzwe ayishyurirwa n’abagira neza.
Ati “Nari ntangiye kwiheba, nibaza aho nzakura mituweli y’uyu mwaka, mbitewe n’uko nigeze. Rero ubwo mbonye undi mugiraneza untangiye ubwisungane mu kwivuza, ndishimye cyane.”
Elisa Hakorimana wahawe intama avuga ko yizeye kuzifashisha iri tungo kugira ngo abone uko atunga urugo rwe.
Agira ati “Ndi umupapa w’abana bane, kubabonera ibyo kurya binsaba guhingira abandi, ngakora cyane kugira ngo mbishyurire ubwisungane mu kwivuza. Ariko ubwo mbonye itungo, ngiye kujya mbona ifumbire mbashe no guhinga neza.”
Uretse ibikorwa byo gufasha, ikindi cyakozwe ni ugutanga amaraso ku bushake.













