Abaturage bo mu Kagari ka Mbiriri, Umurenge wa Nyarusange ho mu Karere ka Muhanga bahangayikishijwe n’itenguka ry’umuhanda werekeza ku Kigo cy’amashuri abanza cya Gasharu.
Abaturage baganiriye na ICK News bavuga ko itenguka ry’uyu muhanda ryatewe n’amazi menshi ava mu muhanda uhuza Imirenge ya Nyarusange na Mushishiro.

Bavuga ko mu ikorwa ry’umuhanda uhuza Imirenge ya Nyarusange na Mushishiro, amazi yose yerekejwe mu nzira imwe ariko bikorwa hatitawe ku muhanda werekeza ku Kigo cy’Amashuri abanza cya Gasharu.
Uwitwa Gatera Telesphore avuga ko kubera ubwinshi bw’amazi aturuka muri uyu muhanda, umurima we ndetse n’uwa murumuna we yamaze kwangirika.
Ati “Ahantu hose habaye ibyobo n’imikingo ku buryo kubona uko duhinga biragoye.”
Gatera akomeza avuga ko igihangayikishije cyane ari uko umuhanda ukomeje kwangirika, usanzwe wifashishwa n’abanyeshuri biga ku Kigo cy’amashuri abanza cya Gasharu.
Ibi bigarukwaho na Nzayirwanda Bernaldo ugira ati “Duhangayikishijwe n’uko abana bajya kwiga ku Kigo cy’Amashuri abanza cya Gasharu bashobora kuhakorera impanuka kuko umuhanda waracukutse cyane ku buryo hari uguyemo ashobora kuvunika. Byongeye kandi muri abo bana harimo ababa bakiri bato cyane nk’abiga mu marerero no mu mashuri y’inshuke.”
Uretse ibi kandi, Nzayirwanda agaragaza ko indi mbogamizi ari ijyanye n’ubuhahirane.
Ati “Hari abava muri iyi midugudu bajya kurangura mu mujyi, gusa biragoye kugeza ibicuruzwa byabo i Gasharu kuko nta modoka cyangwa moto ishobora kuhagera. Hakenerwa ko ibicuruzwa byikorerwa ku mutwe kugira ngo bigere i Gasharu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Bwana Rubonera Claude Byicaza yabwiye ICK News ko nk’ubuyobozi bw’umurenge bakoze ubuvugizi ndetse ko Akarere ka Muhanga kohereje itsinda ry’abakozi bakoze igenzura mu rwego rwo gushaka uko icyo kibazo cyakemurwa.
Ati “Icyo tuzi ni uko akerere kabizi kandi kari gushaka igisubizo kirambye kazaduha.”
Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bwana Mugabo Gilbert avuga ko bataramenya neza umwihariko w’ikibazo gihari gusa ko kwiga ku bibazo by’abaturage ari inshingano zabo.
Ati “Mu karere hari ahantu henshi hari ibibazo nk’ibyo nko kuriduka kw’inkangu ndetse n’aho batakibasha kunyura kubera ibihe by’imvura. Icyo dukora ni ukurebera hose tukareba ahari ikibazo gikomeye kurusha ahandi ibindu tukagenda tubikemura ndetse byaba ngombwa tukifashisha izindi nzego zikadufasha”

Mugisha akomeza avuga ko ariko abaturage badakwiriye iteka gutegereza ibisubizo bitangwa n’ubuyobozi gusa ahubwo ko bakwiriye kujya bishakamo ibisubizo by’ibanze mu gihe bategereje ibisubizo by’igihe kirambye.
Ati “Niba ikibazo kigaragaye ahantu, abaturage bashobora gushaka ahandi bashyira utuyira aho kwishora mu nkangu kuko niho hashobora kuvamo impanuka.”
Umuhanda ukomeje kwangirika ushamikiye ku Muhanda munini uhuza Imirenge ya Nyarusange na Mushishiro. Ni umuhanda uturuka ku Kigo cy’Amashuri abanza cya Gikomero Catholique werekeza ku Kigo cy’Amashuri abanza cya Gasharu.

