Abaturage batuye n’abakorera mu mujyi wa Muhanga, by’umwihariko ahazwi nko mu Rutenga mu Kagari ka Gahogo, mu Murenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga, baratabaza nyuma yo kuzahazwa n’ubujura bukomeje gufata intera. Icyakora polisi ivuga ko hari ingamba zafashwe mu guhangana n’iki kibazo.
Uwimana Clemantine, utanga serivisi za mobile money n’ama-unite muri Rutenga, ni umwe mu baherutse kwibwa. Avuga ko yatewe n’abasore batatu bamwambura agakapu karimo amafaranga na telefoni yakoreshaga mu kazi ke.
Yagize ati: “Baraje bansanga hano nkorera ari abasore batatu bahita banshikuza agakapu na telefoni narindi gukoresha bahita biruka.
Yongeyeho ati: “Hari n’undi mugore bambuye ishakoshi baranamukomeretsa. Kandi aho imbere bahamburiye umukobwa telefoni nawe nirebera n’amaso yange.”
Ibyabaye kuri Uwimana kandi byemezwa n’undi muturage utifuje gutangazwa amazina ye.
Ati: “Nk’umuntu ucuruza ama-unite hano imbere yaho dutuye, twahageze dusanga bamaze kumwambura igikapu kirimo amafaranga n’ibindi bikoresho yakoreshaga.”
Uyu muturage agaragaza ko kimwe mu bituma ubu bujura bukomeza kwiyongera ari uko bukorwa n’urubyiruko rutagira akazi, ruba rufite imbaraga n’ubushobozi bwo kunesha abo biba nk’uko yabibwiye ICK News.
Ati: “Ku manywa ntabwo bikunze kuba, by’umwihariko biba mu masaha ya nimugoroba guhera saa kumi n’ebyiri kuzamura. Hari ubwo babikora ari ingeso, ariko nanone hari urubyiruko rwinshi rudafite akazi kuko nk’abiba akenshi ubona ari insoresore ku buryo aba afite imbaraga, agashikuza ikintu umuntu ufite akiruka.”
Angelique, umucuruzi mu isantere ya Rutenga nawe avuga ko bigeze kugerageza kumwiba aho akorera, ariko abajura bagateshwa n’uwaharindaga.
Yagize ati: “Mu minsi ishize bagerageje gutobora inzu ncururizamo, kandi rwose amatara yo k’umuhanda yarakaga, ariko ntibyabakundiye kuko umukozi uhararira yarabatesheje.
Akomeza agira ati: “Gusa nyuma yaho, nko mu ma saa kumi za mu gitondo, twumvise ibintu bihonda honda tubyutse ngo turebe ibyo aribyo dusanga bamaze kwiba akugi kafungaga ahantu ku nzira.”
Nubwo ngo inzego z’umutekano by’umwihariko irondo bagerageza kurinda umutekano, ngo ntibibuza izi nsoresore gukora ubwo bujura, ibituma hatekerezwa ko ababukora bakiri bato, bigatecyerezwa ko babanza gucunga aho aba banyerondo berekeje nk’uko Angelique akomeza abivuga.
Ati: “Abiba n’abantu baba bazi icyerekezo cy’aho irondo riri kuko akenshi usanga irondo rihagera ubujura bwamaze gukorwa.”
Aba baturage basaba ko hakazwa umutekano n’irondo muri aka gace.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemeje ko iki kibazo kizwi kandi ko hari abakekwaho kwiba bamaze gufatwa.
Yagize ati: “Ku makuru yatanzwe n’abaturage, ndetse n’ubufatanye n’inzego z’ibanze, Polisi yafashe abasore icyenda barimo abakekwaho gukora ibyo bikorwa bigayitse by’ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano w’abaturage. Abafashwe rero bose bashyikirijwe ubugenzacyaha kugira ngo bakorerwe dosiye.”
Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe aho babonye cyangwa bakeka abantu bafite imigambi yo kwiba no guhungabanya umutekano.
Ati: “Polisi irasaba abaturage ko aho babonye cyangwa baketse hose ko hashobora kuba hari abantu bashobora guhungabanya umutekano, bajye batungira urutoki Polisi, kuri bwa bufatanye n’abaturage, Polisi izajya iza ifate abo bantu ibashyikirize ubugenzacyaha.”
CIP Kamanzi yanahaye gasopo ababikora, avuga ko ubujura atari umurimo ahubwo ari icyaha gihanwa n’amategeko.
“Abantu bagikora ibi bikorwa tubasaba kubihagarika, bashake ibikorwa bibateza imbere bakora, bubake igihugu cyabo, kandi basigasire ibyagezweho.













