OIP-1.jpg

Muhanga: Minisitiri w’uburezi yasuye site zikosorerwaho ibizamini bya leta

Kuri uyu wa gatanu taliki 09 Kanama 2024 Minisitiri w’uburezi Gaspard Twagirayezu yasuye site zirimo gukosorerwaho ibizamini bya Leta mu karere ka Muhanga. Site zasuwe ni site za Groupe Scolaire Saint Joseph Kabgayi na College Saint Marie Reine byose byo mu Karere ka Muhanga

Aganira na ICKNEWS, NTAKIYIMANA Hubert umwe mu barimu bari gukosora avuga ko bakomeje gukosora kandi neza, anashimira kandi intambwe imaze guterwa mu bijyanye no gukosora ibizamini bya Leta ugereranyije n’imyaka yabanje.

Ati: “Kuba twasuwe byatweretse ko iki gikorwa turimo kizirikanwa, turashima kandi uburyo muri uyu mwaka hari byinshi byahindutse ugereranyije n’imyaka yabanje, ibizamini byatanzwe bihura neza nibyo twigishije mu mashuri kuko byabajijwe hagendewe ku nteganyanyigisho mwarimu akoresha mu ishuri, Tunejejwe rero nuko bizatanga umusaruro mwiza kukijyanye n’imitsindire y’abana”.

Ibi kandi abihuriraho na HATEGEKIMANA Emmanuel wigisha mu karere ka Nyanza avuga ko iyo ukoze igereranya ry’imibarize y’uyu mwaka n’indi myaka usanga harimo ikinyuranyo kuko iy’ubu yanogejwe neza. Ati: “Iyo urebye mu myaka yabanje ukareba n’ubu ubona ko byahindutse haba mu mibarize ndetse n’uburyo gukosora byateguwe ubona ko hahindutsemo byinshi cyane kandi byabaye byiza.”

Bavuga ko harimo ikinyuranyo ugereranije n’imyaka yashize

ubwo yasuraga izi site zikororerwaho ibizamini bya Leta bya Groupe Scolaire Saint Joseph Kabgayi na College Sainte Marie Reine byose biherereye mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo yasabye abakosora gukosorana ubushishozi ndetse no kujya batanga Inama n’ibitekerezo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri mu gihe hari ibyo babona bitagenda neza.

Ati: “Turabasaba ko mukosorana ubwitonzi n’ubushishozi, turanabasaba kandi ko mwazajya mutanga Ibitekerezo, ibyifuze n’inyunganizi kuri kigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri bitewe n’ibyo mubona mu gihe mukosora, ibyo mubona bitagenda neza mukababwira kugirango birusheho kunozwa.”

Yanasabye kandi ko aba barezi barimo bakosora bakwiriye kureba uko abana batsinda isomo ry’ikinyarwanda ndetse bakanareba ahakiri icyuho kugirango barisheho gufasha abana mukuzamura ireme ry’ikinyarwanda.

Uyu muyobozi kandi yakomeje asaba aba barimu barimo gukosora ibizamini bya leta ko nyuma yo kuva hano bazakomeza gushyira imbaraga mu gufasha abanyeshuri kumenya Ikinyarwanda kuko ariryo shingiro ry’umuco w’u Rwanda bakazakura bazi neza Ikinyarwanda haba mu buryo bwo ku cyandika no kukivuga.

Igikorwa cyo gukosora ibizamini bya leta mu cyiciro rusange n’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbiye cyatangiye kuwa mbere taliki ya 05 Kanama 2024 kikazasozwa taliki 21 Kanama 2024 nkuko biteganijwe mu itangazo ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA).

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads