Abaturage bo mu murenge wa Kibangu, akagali ka Mubuga, umudugudu wa Nyaruvumu ho mu karere ka Muhanga baravuga ko babangamiwe no kutagira umuriro w’amashanyarazi, bigatuma bakomeza gukoresha amafaranga menshi bagura amatara, amatoroshi na buji, nyamara baramutse, bafite umuriro w’amashanyarazi bakoresha amafaranga make ndetse bakiteza imbere.
Aba baturage babwiye ICK News ko ku kwezi bashobora gukoresha amafaranga arenga ibihumbi bibiri bagura ayo matara na buji, ni mu gihe babaye bafite umuriro w’amashanyarazi bashobora gukoresha amafaranga atarenze 1000 Frw ku kwezi. Ibi bavuga ko bibateza igihombo ndetse bikabangamira iterambere ryabo ugereranyije n’abaturage bo mu yindi mirenge ifite amashanyarazi.
Mudaheranwa Alphonse, umwe mu batuye muri uyu murenge , avuga ko amafaranga batakaza ku matara na buji aruta kure ayo abandi baturage bafite umuriro w’amashanyarazi bakoresha ku kwezi.
Yagize ati“Niba umwana yigira ku ishuri gusa, yagera no mu rugo ntabashe gusubiramo amasomo ye kubera umwijima. Ugasanga njyewe umurera nkoresha amafaranga arenga ibihumbi bibiri buri kwezi ngura amatoroshi na buji, kandi nakabaye nkoresha igihumbi gusa ku muriro w’amashanyarazi. Ibyo byose bigaragaza ko ntaho turi kugana.”
Musanabera Ernestine, nawe utuye muri uyu murenge, yagaragaje igihombo batezwa no kutagira umuriro w’amashanyarazi.
Ati “Kuba tudafite amashanyarazi bitubuza gukora imirimo itandukanye iduteza imbere nko gukoresha imashini zisya, gukora imirimo y’ubwogoshi, ndetse n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi n’imirimo mito yagira uruhare mu kuzamura imibereho yacu”.
Akenshi bimwe mu bikorwa byacu tubikorera mu mujyi, rimwe na rimwe tukagwa mu gihombo kubera amatike dukoresha.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko iki kibazo kizwi kandi hari ingamba ziriho zo kugeza amashanyarazi ku baturage bose barimo n’abatuye mu Murenge wa Kibangu byumwihariko mu kagali ka Mubuga.
Bizimana Eric, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko bimwe muri ibyo bikorwa bizanyuzwa mu mishinga iri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’inzego za Leta ndetse n’abikorera.
Yagize ati “Dufite imishinga yo gukomeza kwagura amashanyarazi, harimo uwo twatangiye mu kwezi kwa Kamena wo guha ingo ibihumbi 10 umuriro w’amashanyarazi, harimo n’izo mu murenge wa Kibangu. Ibi bizafasha abaturage gukora imishinga mito ibateza imbere.”
Kugeza ubu, mu karere ka Muhanga abaturage bafite umuriro w’amashanyarazi bari ku kigero cya 82%, bivuze ko hakiri 18% utaragezwaho. Leta y’u Rwanda ifite intego yo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku Banyarwanda bose ku kigero cya 100%, kugira ngo buri wese agire uruhare mu iterambere rirambye ry’igihugu.













