OIP-1.jpg

Muhanga: Inyubako y’Ubucuruzi yo “Kwa Jacque” Yafunzwe by’Agateganyo Kubera Isuku Nke

Kuri wa Kane tariki ya 24 Nyakanga 2025, Akarere ka Muhanga kafunze by’agateganyo inyubako y’ubucuruzi iherereye mu Mujyi wa Muhanga, ahazwi cyane nko “Kwa Jacque”. Iyi nyubako isanzwe ikorerwamo n’abacuruzi batandukanye, yafunzwe nyuma y’igenzura ryakozwe n’ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije n’izindi nzego zirimo izishinzwe isuku n’umutekano rikagaragaza ko nta bwiherero ifite, ndetse aho yubatse hari isuku nke idakwiye kuranga inyubako rusange.

Bamwe mu bacuruzi bakoreraga muri iyi nyubako bemera ko ikibazo cy’isuku cyari gihari, ariko bakagaragaza ko ifungwa ryayo ryabatunguye kuko ryakozwe batabanje kubiteguzwa.

Uwonkunda Vivi Mukamushyandi, ucuruza ibiribwa (alimentation), yagize ati: “Twatunguwe n’ifungwa ry’iyi nyubako, ariko mu by’ukuri turemeza ko ikibazo cy’isuku cyari gikabije. Amarangi yayo yarashaje kandi nta bwiherero ifite.”

Yakomeje agira ati: “Ushaka kujya ku bwiherero abanza kujya kubwishyura ahandi, atanze 100 Frw.”
Usibye ibyo kandi yanavuze ko abafite ibicuruzwa byangirika nk’amata batangiye guhura n’ibihombo.

Ati: “Nti twategujwe ngo dukuremo ibicuruzwa byangirika vuba nk’amata n’ibindi. Twakagombye kuba twarabicuruje mbere. None twahuye n’igihombo kuko ubu byapfuye. Turasaba ko Akarere kaduha nibura icyumweru tukabicuruza cyangwa tukabyimura.”

Nkomejegusenga Leopord, ucuruza telefoni, na we yavuze ko ikibazo cy’isuku cyari gihari ndetse ko inyubako idafite ubwiherero, ariko ko uburyo inyubako yafunzwemo batabwishimiye.


Ati: “Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga ni bwo twahawe urwandiko rudusaba kudakora guhera mu gitondo cyo ku wa Kane. Twagombye kuba twarabimenyeshejwe kare, kuko natwe dukodesha aho dukorera. Nkanjye niho nkura ibyo kurya bya buri munsi. Ubu ndabigenza nte? Ibi byose bireba nyiri inyubako.”

Ni mu gihe uwitwa Mutabazi Venuste, ucuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga, na we yemeje ko isuku nke yabaye intandaro yo gufunga, ariko avuga ko ubuyobozi bwari bukwiye guteguza abacuruzi hakiri kare.

Ati: “Nibyo koko isuku ya hano ni nke, ariko bakabaye baraduteguje kare ko bazafunga, buri wese akitegura. Ubu uyu munsi turicaye nta kazi dufite. Turasaba ko babikurikirana vuba isuku igakorwa kuko n’isoko y’ubuzima bwiza, ubundi tugafungurirwa akazi kagakomeza.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwemeza ko icyemezo cyafashwe kigamije kurengera ubuzima bw’abantu.

Mugabo Gilbert, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, yabwiye ICK News ko inyubako yo “Kwa Jacque” yafunzwe by’agateganyo kubera umwanda, ariko ko nyir’inyubako yamaze gusabwa ibyo agomba gukora kugira ngo yongere ifungurwe.

Ati: “Twayifunze by’agateganyo kuko nyirayo hari ibyo yabwiwe gukora. Naramuka abyujuje, hazakorwa igenzura hanyuma yongere ifungurwe nk’uko bisanzwe.” Yongeyeho ko abacuruza ibishobora kwangirika bahawe umwanya wo kubikuramo cyangwa kubyimurira ahandi, ariko nta serivisi yemerewe gukomeza gutangirwa muri iyo nyubako.

Mugabo yasabye abaturage n’abacuruzi kugira isuku aho bari hose, haba mu ngo cyangwa aho bakorera.
Yagize ati: “Mwashyiriweho igitondo cy’isuku buri wa Kabiri, ubwo rero mugomba kuyikora mu rugo no ku kazi.”

Visi Meya kandi yanavuze ko n’abandi bose bakorera ahantu hatari isuku ko na bo bakwiye kwitegura ko bashobora gufatirwa ingamba nk’izi.

Akarere ka Muhanga ni kamwe mu twashyizwe mu twunganira Umujyi wa Kigali, kakaba gakomeje kubaka inyubako nyinshi zigeretse mu rwego rwo kurimbisha umujyi no gufasha abikorera kubona aho gukorera hasa neza.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads