Si igitangaza ko usanga hari ingo muri Muhanga zifite amazi y’ubwoko bubiri, amazi asanzwe atangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) ndetse n’andi mazi bavomesha ku mariba asanzwe.
Bamwe mu batuye Umurenge wa Nyamabuye, bavuga ko amazi y’isoko ari yo mahitamo yabo ya mbere, mu gihe atunganywa n’uruganda rwa WASAC basanga kuyategerezaho kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi byaba ngo ari ukwigiza nkana.
Bamwe mu baturage baganiriye na ICK News bavuga ko amazi y’iriba bavutse banywa, kandi bakayabona uko bashatse, igihe bayashakiye, ndetse bayanywa akabaryohera, nyamara ayatunganyijwe n’uruganda bayareba bagasanga atari nta makemwa kuko ngo akenshi abageraho yanduye.
Niyomwungeri utuye mu Kagari ka Gitarama avuga ko impavu yinywera amazi y’iriba ari uko n’ubusanzwe amazi rusange yo mu ngo z’abaturage batayabonera ku gihe ndetse n’aho bayaboneye akaba ashobora kuza yanduye.
Agira ati, “Hano tubona amazi kabiri mu cyumweru; kuwa Gatandatu no ku Cyumweru, nabwo kandi akaza arimo icyanga kandi tuzi ko amazi meza nta cyanga agira.”
Asoza asaba ababishinzwe ko bagenzura igitera ayo mazi kwandura maze bakagikuraho kugirango babone amazi meza.
Umubyeyi ukunze guhamagarwa ‘mama Neza’ wo mu Kagari ka Gahogo uvoma ku Iriba rya Nyamutobo avuga ko amazi y’iriba ariyo meza kuko yakuze ababyeyi be babimubwira.
Yagize ati “Abana bigeze gucokoza robine bafungura amazi barinywera, bituma umwe arwara ibicurane mushakira imiti arakira ariko naje gusanga ari amazi ya WASAC yamuteye indwara kuko aho nababurije kunywa ayo mazi basigaye banywa amazi y’isoko kandi nta kibazo bagira.”
Naho Ishimwe Josiane avoma ku Iriba ryitwa Rwansamira, akaba avuga ko ubusanzwe amazi ya WASAC adahenze kuko bayagura amafaranga makumyabiri ku ijerekani, ariko igihe amazi ya WASAC yabuze bakayagura ku mafaranfa ijana kandi harimo n’imyanda.
Ati ” Amazi y’isoko niyo twinywera kuko n’ubundi ayo tugura ku mavomo rusange nayo aba asa nabi. Rero duhitamo kwinywera amazi y’isoko kuko tubona ari yo meza kandi atadutera ikibazo.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC) ishami rya Muhanga ntibemeranya n’abaturage bavuga ko amazi y’iriba ariyo meza kurusha aya WASAC.
Ibi byagarutsweho na Umugwaneza Dieugene uyobora uruganda rutunganya amazi yo mu Karere ka Muhanga rukorera i Gihuma uvuga ko amazi y’iriba nayo aba akeneye irindi sukurwa mbere yo kunyobwa.
Yagize ati “Amazi y’isoko ni amwe mu mutungo kamere w’Akarere ka Muhanga kandi ayo mazi nayo akeneye gukoreshwa ndetse no kubungwa bungwa, ariko nk’umuntu ubisobanukiwe, amazi y’isoko hari imiti yica udukoko aba akeneye kongerwamo kugira ngo abe asukuye.”
Umugwaneza yongeraho ati “Hari abantu baduhamagara bakatubwira ko hari amazi y’isoko abegereye tukagenda tukayapima niba hari iyo miti tubona ko ari ngombwa ko yongerwamo tukayibashyiriramo ndetse hari nabo tujya twogereza ibigega by’amasoko yabo tukabitunganya kugira ngo ayo mazi bayanywe ari meza.”

Ku bijyanye n’ikibazo cy’amazi ya WASAC akunze kubura mu Karere ka Muhanga cyangwa se yanaboneka akaza ari mabi, uyu muyobozi avuga ko Muhanga yoherezwamo metro kibe 3500 ku munsi, gusa akemera ko ayo mazi adahagije kuko akenerwa cyane n’inganda zikorera muri aka karere.
Ati ” Niba hari amazi yoherejwe mu nganda hari n’andi make yoherezwa mu baturage, ari nayo mpamvu amazi akunze kuboneka hamwe ahandi akagenda abura rimwe na rimwe.”
Ku buziranenge bw’amazi ya WASAC, Umugwaneza agira ati “Hari ubwo amazi aza asa nabi kuko hari igihe itiyo ishobora gutoboka bityo tugatinda kubimenya akaba ariyo mpamvu ishobora gutuma amazi asa nabi. Iyo tugiye kuhakora hari igihe ushobora gufungura amazi ukabona habanje kuza asa nabi ariko ayo mazi asa nabi aba ari make nka ritiro ebyiri ushobora gutegaho ikintu akabanza akajyamo nyuma hakaza ameza ukavoma.”
Akomeza asaba abaturage ko mu gihe babonye ayo mazi akomeje gusa nabi bajya bahamagara umurongo wa WASAC utishyurwa ‘3535’ ako kanya kugira ngo bafashwe byihuse.
Avuga kandi ko hari igihe amazi asa nabi bitewe n’amatiyo uwafashe amazi yafatiyeho amazi cyangwa amatiyo yaguze.
Ati “Hari amatiyo y’ibyuma ya kera yakoreshwaga, rero kubera ukuntu yari ahendutse ugasanga ariyo abaturage bikoreshereza ariko ayo matiyo ntabwo acyemewe gukoreshwa, abo tujya tubona bakiyakoresha turayababuza kuko amatiyo y’ibyuma iyo amazi agiye, agenda agwa umugese bityo amazi yagaruka agatwara uwo mugese ukabona amazi aje asa nabi.”
Avuga ko uburyo bwiza bakoresha bwo kugerageza gukuraho icyo kibazo cyo kuba amazi aza asa nabi bitewe n’amatiyo bakorana ninzego z’ibanze mu gihe abaturage bavuye mu muganda bakabimenyeshwa kugira ngo abazabona ubushobozi bahindure amatiyo kugira ngo barinde ubusugire bw’amazi yabo.
