Abaturage baturiye Sitade ya Muhanga iherereye mu mudugudu wa Rutenga, akagari ka Gahogo, umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, baravuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’amatara yo ku muhanda ayaizengurutse ataka, bakifuza ko yakorwa kugira ngo bagire umutekano uhagije.
Abo baturage bavuga ko umwijima uterwa n’uko ayo matara ataka ubateza ibibazo by’ubujura, ubwoba bwo kugenda nijoro, ndetse bikaba n’ikibazo kuba igikorwa remezo nk’iki kidacaniye.
Akimana Angélique, ukorera ubucuruzi hafi ya sitade, avuga ko uyu mwijima watumye yibwa kenshi n’abitwikira ijoro.
Yagize ati: “Biratubangamiye cyane, kuko iyo amatara adakora bituma abitwikira umwijima batwiba, bakizera ko nta wabamenya kuko haba hatabona.”
Yakomeje asaba ko ubuyobozi bwakurikirana iki kibazo bityo amatara agakorwa kugira ngo abaturage bongere kugira umutekano usesuye.
Undi muturage witwa Adelphine nawe uturiye iyi sitade, avuga ko kuba aya matara ataka bituma badakoresha uyu muhanda bisanzuye cyane cyane mu masaha y’ijoro kuko baba bikanga ababagirira nabi.
Ati: “Kuva aya matara yazima, iyo umuntu afite gahunda ituma aca hano ari nimugoroba, biba bigoye kuyikora kuko haba hari umwijima. Niyo uhaciye uba wikanga ko hari uwaguhemukira”.
Hazabayamahoro Albert we avuga ko uretse no kuba iki kibazo kibangamira umutekano w’abaturage, bitagaragaza neza isura y’igikorwaremezo nka sitade.
Agira ati: “Iki kibazo n’ubwo kibangamiye umutekano wacu nk’abaturage, sibinakwiye ko igikorwaremezo nk’iki cya sitade cyabaho kiri mu mwijima, dore ko ari no mu mujyi.”
Aba baturage bose bahuriza ku gusaba ko iki kibazo cyakwitabwaho byihuse, kugira ngo amatara yongere gukora kandi umutekano wongere kuboneka mu gace batuyemo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, yemeje ko iki kibazo ubuyobozi bukizi, kandi ko bari gukorana n’Akarere mu gushaka igisubizo kirambye.
Yagize ati: “Icyo kibazo twarakimenye ariko turi gufatanya n’akarere kugira ngo hagire igikorwa, iki kibazo gikemurwe kuko na twe turabizi ko bibangamye”.
Yongeyeho ko atari aho gusa ikibazo cy’amatara ataka kiri kuko hari n’ahandi hagaragaye icyo kibazo bityo ko bagiye gukora ibishoboka byose amatara ataka muri uyu mujyi wa Muhanga agakorwa ku buryo burambye.


Umwanditsi: Mutabazi Christian













