Abacururiza mu isoko rya kijyambere ry’akarere ka Muhanga riherereye mu murenge wa Nyamabuye baravuga ko bazengerejwe n’umubare ukomeje kwiyongera w’abazwi ku izina ry’a bazunguzayi” kuko bakora ariko ntibishyure imisoro bigatuma bahomba kandi baba bashoye amafaranga menshi.
Bamwe mu bafashe ibibanza n’abakodesheje amazu muri iri soko baganiriye na ICK News bavuga ko nta nyungu bakibona kubera ko abakiriya bakabaguriye batwarwa n’abazunguzayi.
Hagenimana Andrew, ucuruza inkweto z’abagabo, agaragaza ko abazunguzayi bakunze kuba benshi ku mihanda mu masaha y’umugoroba.
Yagize ati: “Mu masaha ya nimugoroba nta mukiriya winjira mu isoko kubera ko abazunguzayi baba banitse inkweto hanze kandi bazigurisha make. Ibyo rero usanga biduhombya kuko tuba twaranguye, tukanongeraho kwishyura imisoro kandi bidutwara amafaranga menshi”
Ibi binagarukwaho na Mama Gisa, ucuruza imboga n’imbuto, uvuga ko bitewe n’abazunguzayi bakomeje kwiyongera hafi y’isoko bakoreramo ibyo bacuruza bisigaye bibapfiraho bikarangira babijugunye.
Ati “Ibaze nawe gutwarwa abakiriya n’umuntu utazanasora basin go ayo mafaranga akoreshwe mu kubaka umuhanda twese tuzagendamo, ahubwo ugasanga wowe utanga umusoro neza, imboga n’imbuto biri kugupfiraho kuko abazunguzayi bategeye mu nzira abakiriya wari kubona”.
Uyu mubyeyi akomeza asaba ko ubuyobozi bwabafasha bugakurikirana icyo kibazo kuko kibangamye cyane.
Ati “Nukuri turabangamiwe mudufashe baganirizwe nabo bumveko kuza gucuriza mu isoko ntabirenze, bisaba gusa kwiyemeza n’amafaranga make”.
Ku ruhande rw’abazunguzayi ngo impamvu batajya gukorera mu isoko si ukugira ngo bahunge imisoro, ahubwo ni uko ibibanza bihenze kandi ubushobozi bwabo bukaba ari buke.
Mukamana Chantal, ucuruza imboga ahazwi nko mu kivoka agira ati “Ntabwo kudakorera mu isoko ari uguhunga imisoro, ahubwo ni uko ibibanza byo gucururizaho bihenze kandi ubushobozi bwacu ari buke.”
Banavuga ko nabo babizi ko aho bakorera nta mutekano uba uhari, bakifuza ko ubuyobozi bubagabanyiriza igiciro cy’iseta kugira ngo nabo babashe gukorera ahantu heza kandi hatekanye.
Rukazabyuma Emile, Umuyobozi w’iri soko, avuga ko ikibazo atari uko ibibanza bihenze, kuko hashyizweho uburyo abacuruzi bashobora kwishyira hamwe bagafatanya kwishyura ikibanza kimwe.
Ati: “Ntabwo ibibanza bihenze kuko hari abatangiye bafatanyije ari babiri, babasha gukora kandi ibintu bigenda neza. Ikindi,kandi bakwiye kumenya ko Leta idushishikariza kwibumbira mu mashyirahamwe, iyo babikoze tubaha iseta bagacuruza ntakibazo.”
Mu kiganiro ICK News yigeze kugirana n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mugabo Gilbert yavuze ko abakora ubucuzi butemewe bashyiriweho amafaranga azajya abafasha mu matsinda, hakaba ari ahabo kumenya kuyabyaza umusaruro.
Yagize ati “Iki ni cyo gihe kugira ngo abakora ubucuruzi butemewe bave mu mihanda kuko akarere kabashyiriyeho uko bakwiteza imbere. Ntibakavuge ngo ni ubushobozi bucye kuko twashyizeho inguzanyo zizajya zihabwa abatishoboye kugira ngo babashe kwiteza imbere, nk’izo mu buryo bwa VUP.”
Yongeyeho ati “Nibagane utugari batuyemo batange imishinga yabo, igenzurwe, maze uwo basanze umeze neza nyirawo ahabwe amafaranga. Abagore by’umwihariko bafite amahirwe menshi, ariko n’abagabo ntibazasubizwa inyuma.”
Inguzanyo abazunguzayi bahabwa ihera ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100, bakazayishyura bongeyeho 2% mu mwaka.
Itegeko mu Rwanda rivuga ko umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro, akagerageza gukoresha inyandiko mpimbano mu ibaruramari rye; kwigana no gukoresha inyandiko cyangwa ibikoresho byo mu buyobozi bw’imisoro byifashishwa mu gusoresha; guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; gukora imenyekanisha rigaragaza ko usora atacuruje; guhindura izina ry’ubucuruzi bikozwe n’ukurikiranweho umusoro; kwandika ubucuruzi ku wundi muntu mu buriganya; guhisha ubuyobozi bw’imisoro ibitabo by’ibaruramari cyangwa kubyangiza; gukoresha ibitabo by’ibaruramari by’ibihimbano, aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2), ariko kitarengeje imyaka itanu (5).
Ni mu gihe kandi udatangiye imenyekanisha ry’umusoro ku gihe n’uwatanze amakuru atari yo, bahanishwa igihano cya 40% by’umusoro wagombaga gutangwa. Naho umusoro utishyuriwe igihe ubarwaho inyungu ya 1.5% ku kwezi, n’inyongera ingana na 10% by’umusoro ugomba gutangwa. Icyakora, iyo nyongera ntishobora kurenga 100.000 Frw.
Abanditsi: Umuhire Evelyne na Habyarimana Uwitonze Jeanne