OIP-1.jpg

Minisitiri Twagirayezu yashimye uruhare rwa Kiliziya mu burezi

Minisitiri w’Uburezi, Hon. Twagirayezu Gaspard arashima uruhare rwaKiliziya Gatolika mu guteza imbere uburezi bufite ireme ku bana b’u Rwanda.

Ibi yabivugiye mu birori byo gusoza icyumweru cy’Uburezi Gatolika ku rwego rw’Arikidiyosezi ya Kigali no guhimbaza Yubile y’Imyaka 50 ishuri rya Lycée de Kigali rimaze rishinzwe.

Ni ibirori byabimburiwe n’igitambo cya Misa yayobowe na Antoni Kardinali Kambanda, byitabirwa n’abayobozi mu nzego zinyuranye, Abihayimana, ababyeyi n’abanyeshuri.

Ubutumwa bwa Minisitiri Twagirayezu bwibanze ku kwifuriza yubile nziza abagize umuryango mugari wa Lycée de Kigali ndetse no gushima uruhare rwa Kiliziya mu guteza imbere ireme ry’uburezi.

Ati “Kwizihiza uyu munsi bifite icyo bivuze mu burezi bw’iri shuri. Nk’uko byavuzwe, rifite amateka maremare mu iterambere ry’igihugu.”

Minisitiri Twagirayezu akomeza agira ati “Minisiteri y’Uburezi irashimira uruhare Kiliziya Gatolika ikomeje kugira mu bikorwa biteza imbere igihugu cyacu, cyane cyane kwita ku burezi. Turashimira Abihayimana dufatanya mu burezi by’umwihariko abakorera hano kuri Lycée de Kigali.”

Minisitiri w’Uburezi, Hon. Twagirayezu Gaspard

Minisitiri Gaspard yongeyeho ko Leta y’u Rwanda yiyemeje guteza imbere uburezi burangwa n’inyigisho, imyigishirize bifite ireme, indangagaciro Nyarwanda no gukunda igihugu.

Ibi ngo niyo mpamvu Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zigamije gushyira abana bose mu mashuri uhereye muy’inshuke, abanza n’ayisumbuye. Intego akaba ari uko abana bose biga ibi byiciro byose kandi neza.

Lycée de Kigali (LDK) ni rimwe mu mashuri ya leta azwi cyane mu Rwanda. Kuva muri 2022, iri shuri riyoborwa n’Abihayimana (Abafurere ba Mariste) kubw’amasezerano Leta ifitanye na Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

LDK ni ishuri ryisumbuye ryakira abahungu n’abakobwa batsinze neza ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange baturutse hirya no hino mu gihugu.

Iri shuri riherereye i Rugunga mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, ryashinzwe na Leta y’u Bufaransa mu 1974 gusa mu 1982 rishyikirizwa Leta y’u Rwanda.

Chrystophe Bazivamo uri mu batangiriye muri iri shuri mu 1974-1975 avuga ko icyo gihe ishuri ryatangiranye abanyeshuri 74.

Mu myaka ishize, LDK yabaye ishuri ry’indashyikirwa, ritegura Abanyarwanda bato bamwe na bamwe bagiye baba abantu bakomeye mu nzego za Leta n’izigenga.

Kugeza ubu, Lycée de Kigali ifite abanyeshuri biga bataha ndetse n’ababa mu kigo. Ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko icyifuzo ari uko bose bakwiga baba mu kigo gusa ko bikigoye kuko amacumbi akiri make.

Ishuri LDK riri mu ya mbere yongeye gufungura imiryango ndetse yakira abanyeshuri bari bavuye mu buhungiro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rikomeza gukoresha icyarimwe integanyanyigisho iri mu Cyongereza (Anglophone) n’Igifaransa (Francophone).

Uretse amasomo, LDK ifite amateka akomeye mu mikino itandukanye. Urugero, ni ho havukiye United Generation Basketball (UGB), imwe mu makipe ya basketball akomeye mu gihugu, yatangiriye mu mpera z’imyaka ya 1990 muri LDK iyobowe na Nyakwigendera Aimable Shampiyona, wari umuyobozi w’ishuri akaba n’umukinnyi wa basketball. Uretse Basketball, bamwe mu bakinnyi b’amazina akomeye mu mupira w’amaguru, volleyball, na handball mu Rwanda bize muri iri shuri mu bihe bitandukanye.

Kugeza ubu, LDK ifite kimwe mu bibuga bigezweho bya basketball bifite igisenge. Ni ikibuga cyakira imikino ya shampiyona n’andi marushanwa y’imbere mu gihugu. Iyi nyubako kandi yakiriye imikino ya Basketball Africa League (BAL).

Kugeza ubu, LDK ifite abanyeshuri bagera ku 1,300, kandi mu myaka 50 ishize, ishuri ryahaye ubumenyi abanyeshuri 45,345.  

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads