OIP-1.jpg

MINEDUC yatangaje amanota y’abarangije amashuri yisumbuye, hanahindurwa uburyo bwo kujya muri kaminuza

Kuri uyu wa Gatanu, Minisiteri y’uburezi yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024 kigaragaza ko abakobwa batsinze ku kigero cyo hejuru mu burezi rusange, mu gihe abahungu batsinze neza mu masomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana , yagaragaje ko abiyandikishije gukora ibizami muri rusange bari 91,713 ariko ko ababikoze ari ibihumbi 91,298 bangana na 99.5%. Muri bo abatsinze ni ibihumbi 71,746, bangana na 78.6%.

Muri rusange mu batsinze, 50.5%, ni abahungu, naho abakobwa bangana na 49.5%.

Abanyeshuri bakoze ibizami mu mashuri y’ubumenyi rusange ni 38,016. Muri bo abatsinze bangana na 67.5% barimo abakobwa bangana na 52.3% naho abahungu bakangana na 47.7%.

Mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, batsinze ku ijanisha rya 91.6% mu banyeshuri 3,0730 bakoze ibizamini. Muri iki cyiciro abahungu nibo batsinze ku kigero cyo hejuru kuko bangana na 54.8%, naho abakobwa bo ni 45.5%

Naho mu mashuri abategurira gukora imirimo runaka azwi nka professional education hakoze ibihumbi 4,268 ariko abatsinze ni ibihumbi 4,188 bangana na 98.1%

Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana yavuze ko abanyeshuri basoje ibizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye, batazongera gusabwa kuba baratsinze amasomo abiri y’ingenzi mu yo biga kugira ngo bemererwe gukomereza muri kaminuza cyangwa mu mashuri makuru ahubwo uwagize 50% wese yemerewe gukomereza mu kindi cyiciro.

Yakomeje avuga impamvu bakuyeho uburyo bwari busanzwe buriho bw’uko uwatsinze yabaga yaratsinze amasomo abiri y’ingezi.  Yagize ati “Ibyo twasangaga hari umuntu biteza urujijo aho kugira ngo uvuge ngo umunyeshuri yatsinze ariko ntashobora gukomeza amashuri ye, none se ubwo yaba yatsinze iki?”

Yavuze ko icyifuzo cyari uko umuntu wese ajya areba, akamenya amanota yagize atari ukubona inyuguti iranga amanota gusa.

Minisitiri w’uburezi, Joseph Nsengimana

Minisitiri kandi yakomoje ku mpamvu imibare y’abatsinze muri uyu mwaka iri hasi cyane ugereranyije n’imyaka yashize, avuga ko biri mu rwego rwo gukaza ireme ry’uburezi, kugirango u Rwanda ruzagere ku ntego rwihaye y’icyerecyezo cya 2050.

Yagize ati: “Murabizi ko u Rwanda hari ibyo rwiyemeje kugeraho mu cyerecyezo 2050, bisaba ko tuzamuka mu ntera y’ubumenyi bityo ubukungu bw’u Rwanda buzabe bushingiye ku bumenyi, icyo bisaba rero ni ugukaza ubumenyi”.

Uburyo amanota yatanzwemo, agaragaza ko ufite inyuguti ya A aba afite amanota ari hagati ya 80- 100%, B aba afite hagati ya 75-79%, C ni hagati ya 70-74%, D ni hagati ya 60-64 naho S ni hagati 50-59%, mu gihe abahawe inyuguti ya F baba bafite amanota ari hagati ya 0-49%, aba bakaba batsinzwe.

Abanyeshuri 18 bahize abandi mu byiciro n’ubundi 18 bahembwe. Ibi bitandukanye n’uburyo hahembwaga uwabaye uwa mbere mu gihugu.

Hari kandi buruse 50 zahawe ababaye indashyikirwa (barimo aba 18 n’abandi), zibemerera kwiga muri kaminuza y’u Rwanda cyangwa mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’ubumenyingiro ku buntu.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads