OIP-1.jpg

Menya Lt Col. Régis Rwagasana na Mukakizima bahinduriwe imirimo n’Umukuru w’Igihugu

Ku wa 10 Ukwakira 2025, Perezida Paul Kagame yagize Col Régis Rwagasana Sankara Umuyobozi wungirije w’lbiro bya Perezida wa Repubulika mu gihe Viviane Mukakizima yagizwe Umuyobozi wungirije w’lbiro bya Minisitiri w’Intebe.

Mu mwaka wa 2019, Col Rwagasana Sankara yarangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF Command and Staff College ari we munyeshuri wahize abandi. Yahawe ipeti rya Lieutenant Colonel mu Ugushyingo 2019.

Muri uwo mwaka kandi, yasimbuye Lt Col. Emmanuel Kanobayire ku mwanya w’umuyobozi wungirije mu bikorwa bya gisirikare.

Lt Col Régis Rwagasana Sankara yize mu Ishuri rya Gisirikare mu Bubiligi, ERM (École Royale Militaire) riri i Bruxelles.

Mbere yo kugirwa Umuyobozi Wungirije w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare mu Ibiro bya Perezida wa Repubulika kuva mu mwaka wa 2021.

ku rundi ruhande, Mukakizima ni umwe mu bayobozi b’Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru RBA, kuko ari Visi Perezida wayo aho yungirije Israel Bimpe.

Afite inararibonye mu bijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho kuko yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye birimo na Reuters. Yakoze mu bijyanye n’itumanaho mu biro bya Perezida guhera mu 2012.

Guhera mu 2021 yagizwe Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho mu Biro bya Perezida wa Repubulika, umwanya yavuyeho agirwa Umuyobozi Mukuru wungirije w’ibiro bya Perezida wa Repubulika.

Mukakizima afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu masomo ajyanye n’itangazamakuru yakuye muri Kaminuza ya Daystar yo muri Kenya n’iy’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Warwick yo mu Bwongereza.

Umwanditsi: Niyomukiza Vivens

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads