OIP-1.jpg

Malawi: Ibimaze kuva mu matora bigaragaza ko Peter Mutharika ari imbere mu majwi

Ibyavuye mu matora ya perezida yo muri Malawi bimaze gutangazwa muri bibiri bya gatatu by’uturere, bigaragaza ko Peter Mutharika, wahoze ayobora icyo gihugu, ari imbere mu majwi ku buryo bufatika.

BBC News dukesha iyi nkuru, ivuga ko Mutharika w’imyaka 85, amaze kugira 66% by’amajwi yemewe amaze kubarurwa, mu gihe Perezida uriho ubu, Lazarus Chakwera, w’imyaka 70, ari ku mwanya wa kabiri n’amajwi agera kuri 24%, nk’uko byemezwa n’ibyavuye mu matora by’agateganyo.

Ibyavuye mu matora bimaze gutangazwa kugeza ubu bigaragaza ko Mutharika yatsinze mu duce tuzwi ko twiganjemo abashyigikiye Chakwera, turimo no mu murwa mukuru Lilongwe, no mu mujyi wa Nkhotakota uri rwagati mu gihugu.

Icyakora, uruhande rw’abashyigikiye Chakwera ntirwacitse intege. Ruvuga ko igihe ibyavuye mu matora byo mu tundi duce bizaba bimaze gutangazwa, amajwi ye aziyongera, agashobora gutuma habaho ikindi cyiciro cy’amatora.

Umukandida akenera nibura amajwi 50% kugira ngo atangazwe ko ari we watsinze. Abanya-Malawi bategerezanyije amatsiko ibyavuye mu matora ntakuka, muri ayo matora yabaye ku wa kabiri w’icyumweru gishize.

Uturere nibura tubiri muri 12 tutaratangaza ibyavuye mu matora dufite umubare munini w’abiyandikishije gutora, ndetse uruhande rwa Chakwera rwemeza ko azitwara neza muri utwo turere. Utwo turimo uduce two mu cyaro dukikije Lilongwe na Dedza.

Utundi turere tubiri, aho Mutharika yitezwe kwitwara neza, amajwi yatwo yafatiriwe na komisiyo y’amatora iba iretse kuyatangaza mu gihe igenzura niba ari nyakuri.

Komisiyo y’amatora yavuze ko yiyemeje gukorera mu mucyo no gutangaza iby’ukuri kandi byo kwizerwa.

Ni mu gihe Polisi iherutse gutangaza ko abantu umunani bandika ibyavuye mu matora batawe muri yombi bashinjwa kugerageza guhindura ibyayavuyemo.

Komisiyo y’amatora muri Malawi igomba kuba yatangaje ibyavuye mu matora bya nyuma bitarenze ku wa gatatu.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads