Umuryango w’Abibumbye ukomeje gusaba ubufatanye mu guhangana n’ikibazo cy’abana bakoreshwa imirimo ivunanye mu gihe abandi bacuruzwa.
Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 13 Gicurasi 2025 mu nama yabereye i New York ku cyicaro gikuru cya Loni aho impuguke n’abayobozi banyuranye bagarutse ku gaciro gakwiye guhabwa umwana.
Ibi biganiro byari bifite Insanganyamatsiko igira iti “Umwana ufite agaciro: Gukumira imirimo ikoreshwamo abana mu buryo ubwo ari bwo bwose, harimo no kubashora mu mirwano.”
Gilbert F. Houngbo, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umurimo ku Isi (ILO), yavuze ati: “Dufite abana miliyoni 160 bakora imirimo ibavuna, aho miliyoni 79 muri bo bakora imirimo ibashyira mu kaga. Abagera kuri miliyoni 112 bakora mu buhinzi, harimo n’abana bato cyane bafite imyaka iri hagati ya 5 na 11, akaba ari bo baba mu kaga kurushaho.”
Yakomeje agira ati: “Abana barenga miliyoni 7 bakora imirimo yo mu rugo, aho bakunze guhishwa amaso ya rubanda, bityo ikibazo cyabo ntigihabwe agaciro.”
Yashimangiye kandi ko: “Tudakwiye kwibagirwa akababaro k’abana bashorwa mu ntambara. Ibi ni bimwe mu byaha bikomeye bihungabanya uburenganzira bw’umwana.”
Houngbo yavuze ko kugira ngo iki kibazo kirangire, hakenewe gahunda zihuriweho kandi zihuriweho n’impande zose, zirimo guteza imbere uburenganzira bw’umurimo no gushyiraho uburyo ababyeyi babona akazi keza.
Ati “Gutanga akazi keza ku babyeyi ni inkingi ya mwamba mu kurandura ubukene, kandi ubukene ni imwe mu ntandaro nyamukuru y’ikoreshwa ry’abana mu mirimo.”
Cristina Isabel Lopes da Silva Monteiro Duarte, Umunyamabanga wungirije wa Loni akaba n’inzobere ku bijyanye na Afurika, na we yavuze ko kuvuga ku ikoreshwa ry’abana mu mirimo, bidasobanuye ikibazo cy’imibereho gusa.
Ati “Ahubwo, tuba tuvuga igihombo ku iterambere: igihombo cy’imitegurire, igihombo cy’uburinzi, n’igihombo cya politiki.”
Yavuze ko Afurika ifite umubare munini w’abana bakora imirimo itabereye ejo hazaza heza.
Ati:“Hafi kimwe cya kabiri cy’abana bose bakoreshwa ku isi bari muri Afurika, kandi benshi muri bo ni abakobwa. Ibi si imibare gusa ni igisubizo k’icyo dukwiye gukosora.”
Yibukije ko kugeza mu 2030, kimwe cya kabiri cy’abakozi bashya ku isoko ry’umurimo ku isi bazaturuka muri Afurika.
Ati “Afurika ifite urubyiruko rwinshi kurusha ahandi hose, bityo bikaba amahirwe yo gutera imbere. Ariko nitutabategura, bazaba umutwaro, isoko y’ubusumbane, umutekano mucye n’ihungabana.”
Asoza avuga ko hakenewe ibikorwa byihuse kandi bifite ireme, aho gukomeza kuvuga gusa kuko ikoreshwa ry’abana mu mirimo atari ingaruka y’ubukene gusa, ahubwo ari ikimenyetso cy’uko ibintu bitameze neza.













