OIP-1.jpg

Leta irasabwa kwihanangiriza abanyarwenya bakoresha izina rya Kiliziya mu buryo butesha agaciro

Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru yasabye Leta gukumira abantu bakoresha izina cyangwa imigenzo ya gikristu mu ishusho y’icyitwa urwenya kuko ari ho hakuriza imvugo nka ‘Kiliziya yakuye kirazira’

Musenyeri Mbonyintege avuga ko bigira ingaruka ku muryango wa Kiliziya Gatolika kandi ufitiye igihugu akamaro.

Ibi Myr Mbonyintege yabitangarije mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, cyagarukaga ku buzima bwe n’ubwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Myr Mbonyintege yagaragaje hari ibyo Kiliziya ikwiye kuganira na Leta kugirango bahe umurongo bamwe mu bangiza izina rya Kiliziya bitwaje urwenya kuko ngo bitangiza isura ya Kiliziya gusa ahubwo ko na leta biyigiraho ingaruka.

Ati “Biriya bintu tugomba kubivugana na Leta kuko ntabwo bisohoka itabihaye iburenganzira. Niba rero dukorana, ikidusenya nibo kizagiraho ingaruka mu myitwarire y’ejo hazaza.”

Myr Mbonyintege agaragaza kandi ko Leta igomba kubaba hafi ndetse igakumira abo bantu.

Ati “Leta igomba kudufasha nk’umuryango ufitiye igihugu akamaro ariko nibatabikora ntibizatubuza gukomeza gukora ibyo dukora, ariko iteka tuzi ko ingaruka zabyo abo zigwaho ni Leta.”

Ibi Myr Mbonyintege avuga abishingira ku mashusho agenda agaragara mu bitaramo by’urwenya no ku miyoboro ya YouTube.

Umunyarwenya Pirate ni umwe mu bakunze gusetsa abitabira Gen-Z Comedy yifashishije icyo yise Misa

Ingero zijyanye n’ibi bihangano by’abanyarwenywa ni nk’icyiswe Misa ya Pirate mu gitaramo cy’urwenya ‘Gen-z Comedy’ ndetse n’icyiswe Misa itambuka ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Burideal’

Uzwi nka Burideal we afite umuyoboro atambukirizaho icyo yise Misa ikunze kugaruka ku ngingo zinyuranye ziba ziri kuvugwaho, we aho akorera yanahise kuri Ketederali

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads