Umuyobozi Mukuru w’Itorero Angilikani mu Rwanda, Musenyeri Laurent Mbanda, yatorewe kuyobora umuryango Gafcon (Global Fellowship of Confessing Anglicans), utemera amwe mu mahame y’ubuyobozi busanzweho bw’iri torero ku isi rikuriwe na Arkiyepiskopi wa Canterbury wo mu Bwongereza.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko amatora yabaye ku mu ijoro ryo ku wa Gatatu, abera i Abuja muri Nigeria. Hatangajwe uwayatsinze ku wa Kane. Ibi bisobanurwa nko kurushaho gucikamo ibice kw’iri torero rya Angilikani, ubundi risanzwe ari irya gatatu rinini ku isi mu madini ya gikristu kuko ribariwa abayoboke bangana na miliyoni 95.
Ibi bibaye kandi mu gihe habura iminsi itatu gusa ngo Sarah Mullally amurikwe kumugaragaro nka Arkiyepiskopi wa Canterbury.
Salah Mullay niwe mugore wa mbere watorewe kuba umuyobozi wa Anglikani ku isi, imirimo yatangiye mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama.
Arkiyepiskopi wa Canterbury ntacyo aravuga ku itorwa rya Mbanda, gusa ubuyobozi bwa Angilikani ku isi mbere bwanenze ishingwa n’ibikorwa bya Gafcon.
Aya matora yashyizeho Mbanda ni kimwe mu bikorwa bikomeye Gafcon ikoze mu nteko yayo y’uyu mwaka yateraniye i Abuja.
Gafcon ubwayo ivuga ko atari “umuryango wigometse, wo gucamo ibice” kandi ushimangira ko “uhagarariye ba nyamwishi mu Bangilikani ku isi”.
Umuryango wa Gafcon uvuga ko utarwanya ko Arkiyoskopi wa Canterbury aba umugore, ahubwo ushinja ubuyobozi bw’iri torero mu Bwongereza kuzana “inyigisho zidasanzwe” mu kwemera kwa Angilikani zitajyanye na bibiliya.
Igikuru muri izo nyigisho ni uguha umugisha abashakaga gushyingirwa bahuje igitsina no kubemerera kuba abapasiteri ndetse n’abasenyeri muri iri torero.
Justin Murff, umwe mu bakuriye uyu muryango yabwiye abanyamakuru kuwa Gatatu ko Gafcon atari igice cyiyomoye ku muryango mugari wa Anglikani ku isi, ahubwo ko ari Itorero ry’Ubwongereza ryiyomoye kuri uwo muryango mugari.
