OIP-1.jpg

Kwibohora 31: Ingabo za EAC zigiye kuvura Abanyarwanda ku buntu

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko u Rwanda rugiye kwakira itsinda ry’ingabo zo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zizaza mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage bizwi nka ‘EAC CIMIC Week’.

Iyi minisiteri ivuga ko ibi bikorwa byombi, bizatangira kuva kuwa 29 Kamena kugeza kuwa 3 Nyakanga 2025, bikazarangwa no kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi nta kiguzi basabwe no kubaka ibikorwaremezo bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Iri tangazo rigira riti: “Abaganga b’inzobere baturutse mu bihugu bya EAC bazavurira ku Bitaro by’AKarere ka Ngoma ko mu Ntara y’ Iburasirazuba n’iby’Akarere ka Nyanza ko mu majyepfo y’igihugu.”

Rikomeza rigira riti: “Serivisi zizatangwa zirimo izo kuvura indwara z’imbere mu mubiri, iz’abagore, iz’abana, indwara z’amagufa, iz’amenyo n’izindi.”

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zivuga ko iki gikorwa cyunganira gahunda y’ingabo na Polisi by’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego, mu bikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho n’iterambere, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 31 ndetse n’isabukuru y’imyaka 25 y’ubufatanye bwa polisi n’abaturage.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads