Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Koreya y’Epfo ubu ufunze, Yoon Suk Yeol, yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo guhimba ibiciro by’imigabane no kwakira ruswa.
Uyu mugore witwa, Kim Keon Hee, yahakanye ibyo aregwa byose mu gihe cy’iburanisha ryamaze amasaha ane mu rukiko rwa Seoul ku wa kabiri. Ariko urukiko rwatanze impapuro zo kumufunga by’agateganyo, bitewe n’uko hari impungenge z’uko ashobora gusibanganya ibimenyetso mu gihe ataba afunzwe.
Koreya y’Epfo ifite amateka yo kugira abahoze ari ba perezida baregwa bakanafungwa kubera ibyaha bakoze. Ariko, ni ubwa mbere hafunzwe uwahoze ari perezida we icyarimwe.
Yoon yafunzwe muri Mutarama kugira ngo aburanishwe ku byaha byerekeye igikorwa cyo kugerageza gushyiraho itegeko rya gisirikare cyapfubye mu mwaka ushize, ariko cyashyize igihugu mu kavuyo ndetse kiza no kumuvana ku butegetsi.
Abashinjacyaha bavuga ko Kim, w’imyaka 52, yinjije amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu arenga miliyoni 800 ($577,940) abikesha kwitabira umugambi wo guhimba ibiciro by’imigabane ya kompanyi ya Deutsch Motors, icuruza imodoka za BMW muri Koreya y’Epfo.
Nubwo bivugwa ko ibi byaha yabikoze mbere y’uko umugabo we atorerwa kuyobora igihugu, byakomeje kumukurikirana no kumushyiraho igitutu mu gihe cyose yayoboraga.
Bivugwa kandi ko yakiriye ibikapu bibiri bya Chanel ndetse n’ikirahure cy’agaciro cya diyama nk’impano ya ruswa yahawe n’Idini ridasanzwe ryitwa ‘Unification’ Church, nk’inyungu mu bucuruzi.
Mu bindi byaha aregwa, Kim anashinjwa kwivanga mu itorwa ry’abakandida mu matora y’inteko ishingamategeko yabaye mu 2022 ndetse no mu matora rusange yabaye umwaka ushize.
Kim yagaragaye afite isura yuje agahinda ubwo yitabiraga iburanisha ryo ku wa kabiri yambaye ikote ry’umukara n’ijipo y’umukara.
Yabwiye abanyamakuru ati: “Mbabajwe cyane no guteza ibibazo nubwo ntari umuntu ufite akamaro kanini.”
Mu gihe yari perezida, Yoon yanze kwemeza inshuro eshatu amasezerano yari ashyigikiwe n’abatavugaga rumwe na we, yashakaga gushyiraho umwihariko wo gukora iperereza ku birego byaregwaga Kim.
Yanze amasezerano yo mu Gushyingo umwaka ushize, icyumweru mbere y’uko atangaza itegeko rya gisirikare.
Umushinjacyaha wihariye yashyizweho muri Kamena uyu mwaka nyuma y’uko umunyapolitiki bahanganye, Lee Jae Myung, abaye perezida.













