Ikigo cya Koreya y’Epfo gishinzwe gucunga Ibiza, cyatangaje ko abantu 14 bamaze kwicwa n’imwuzure n’inkangu byatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa muri icyo gihugu.
BBC News dukesha iyi nkuru ivuga ko hari ubwoba ko uwo mubare w’abapfuye ushobora kwiyongera kuko ibikorwa by’ubutabazi bikomeje, mu gihe abantu 12 aribo baburiwe irengero.
Abantu hafi 10,000 barimuwe bakurwa mu ngo zabo kuva iyi mvura nyinshi itangiye kugwa ku wa gatatu, naho ingo zirenga 41,000 zabuze umuriro w’amashanyarazi by’igihe gito, nkuko ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu bibivuga.
Iyi mvura ahenshi ubu yagabanutse mu turere yaguyemo cyane two mu majyepfo no hagati mu gihugu, ariko indi mvura nyinshi iteganyijwe kugwa mu murwa mukuru Séoul no mu turere two mu majyaruguru.
Imihanda n’inyubako byose hamwe bibarirwa mu bihumbi byangiritse ndetse birengerwa n’amazi y’imwuzure ukaze. Amakuru avuga ko imirima yangiritse cyane ndetse ko n’amatungo menshi yapfuye.
Byinshi mu byasenyutse ni ibyo mu majyepfo y’igihugu. Abantu batandatu bapfuye naho abandi barindwi baburiwe irengero mu karere ka Sancheong.
Mu karere ko mu majyaruguru k’imisozi miremire kari hafi y’umujyi wa Séoul, na ho abantu bapfuye abandi barakomereka, ndetse no mu tundi turere tw’uburengerazuba n’amajyaruguru.
Kuri iki cyumweru habaye kuburira mu turere twinshi tw’igihugu ko hitezwe inkangu zikomeye.
Icyakora guverinoma ya Koreya y’Epfo yatangije igikorwa gihuriweho n’inzego nyinshi cyo gusubiza ibintu mu buryo.
Byitezwe ko iyi mvura ihita mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, igakurikirwa n’igihe cy’izuba ryinshi.