OIP-1.jpg

Kirehe : Abaturage barashima umumaro w’amahugurwa y’isanamitima

Abaturage bo mu karere ka Kirehe, bibumbiye mu matsinda yiswe “Abubatsi b’amahoro” barimo ahanini abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayikoze barangije ibihano bagasubira mu buzima busanzwe, imiryango yabanaga mu makimbirane, abakobwa babyariye iwabo, abahoze mu bikorwa by’ubujura n’abandi banyuze mu bibazo byatumye bitakariza icyizere barashimira ubuyobozi bwabo ndetse n’umuryango ‘Ubuntu Center for Peace’ kubera amahugurwa bahawe yo kubafasha kwiyubaka no kwigobotora ibikomere by’ihungabana n’ibibazo by’ubukene.

Bavuga ko aya mahugurwa yabafashije kumva ko badakwiye guheranwa n’amateka mabi u Rwanda rwagize cyangwa se ngo baheranwe n’agahinda batewe n’ibibazo bahuye nabyo ahubwo bakwiye gukora nabo bakiteza imbere.

Sinababaraga Augustin wo mu Murenge wa Mpanga yagize ati “Nari mfitanye ibibazo n’abantu, mpora nshwana n’umugore wanjye. Ariko byose byararangiye, ubu tubanye neza kandi turi mu bikorwa byo kwiteza imbere binyuze mu matsinda nkaya twibumbiramo.”

Ibi binagurukwaho na Byiringiro Hoseya, utuye mu murenge wa Mushikiri nawe wunze murya mugenzi we agira ati: “Nari umujura, abantu bambona bagahita bakinga amazu yabo. Nyuma ndafungurwa nibumbira muri iri tsinda ryitwa Abubatsi b’amahoro, ubwo baransuye, baramfasha. Ubu mbanye neza n’abantu kandi mfite imishinga yo kwiteza imbere.”

Undi muturage witwa Niyitunga Aline wo mu Murenge wa Gatore we avuga ko yahoze ari umuntu udakunda gusabana, aho anavuga ko yaje guhinduka agafasha abandi.

Dr. Jean Bosco Niyonzima, Umuyobozi w’Ubuntu Center for Peace,  avuga ko amateka mabi yagiye asigira abantu ubuzima bubi burimo no kwiheba, ariko inyigisho bahawe nizo bahabwa zabafashije kongera icyizere no kwiteza imbere.

Ati: “Ndabashimira ku ntambwe mwateye. Ibyo mwagezeho mu bisigasire, ntimuzasubire inyuma.”

Amasomo aba baturage bahabwa yunganirwa n’imyitozo mvura buzima, hagamije gukangura ubuzima no kongera ituze,

Meya Rangira aganira n’abaturage

Nkuko bigarukwaho na Meya Rangira Bruno uyobora akarere ka Kirehe, abahuguwe barasabwa kubera abandi urumuri bagafasha abagifite ibibazo biganisha ku kwiheba kubisohokamo.

Muri rusange imibare igaragaza ko Kuva mu 2024, ‘Ubuntu Center for Peace’ imaze guhugura abaturage barenga 7,000 mu Karere ka Kirehe, hagamijwe kubaka amahoro arambye no guteza imbere imibereho myiza yabo.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads