Perezida wa Kenya, William Ruto, avuga ko agiye kubaka urusengero ku rugo rwa Perezida i Nairobi, akazarwubakisha ku giti cye, kandi avuga ko ntacyo akwiye gusabira imbabazi, nubwo unengwa na benshi.
BBC News dukensha iyi nkuru ivuga ko ibi Ruto yabivugiye mu nama yagiranye n’abanyapolitike ku wa Gatanu, aho yagize ati: “Ntabwo ngiye gusaba umuntu uwo ari we wese imbabazi zo kubaka urusengero. Satani ishobora kurakara ariko izakore icyo ishaka.”
Iryo jambo ryarakaje bamwe mu Banyakenya basanzwe bararambiwe n’imiyoborere ye, ndetse babona ko ari ugusebya leta n’itorero.
Ntibyamenyekanye neza umuntu Ruto yaba yarise “satani” mu magambo ye yavugiye ku biro bya Perezida, ariko yemeje ko nta kintu na kimwe kizabuza uwo mushinga gukomeza.
Ati: “Sinatangiye kubaka uru rusengero nyigera mu biro bya perezida. Nahasanze urusengero ariko rwubakishije amabati. Ese ibyo birakwiye mu biro bya Perezida?”
Kuri uyu wa Gatanu, kimwe mu binyamakuru bikomeye muri Kenya, Daily Nation, cyagaragaje igishushanyo mbonera k’inyubako nshya, cyerekana inzu ishobora kwakira abantu 8,000.
Iki kinyamakuru kibajije niba uwo mushinga ujyanye n’itegeko nshinga rya Kenya.
Uyu mushinga wanenzwe ku kuba uzaba uhenze, cyane ko ubarirwa kuzatwara hafi miliyoni 9 z’amadolari ya Amerika, mu gihe Abanya-Kenya benshi bari mu mibereho igoye bitewe n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibindi by’ibanze.
Ruto yavuze ko azishyura amafaranga ye bwite mu kubaka urwo rusengero, ariko ibyo bitera impaka ku kibazo cy’uko yaba afite uburenganzira bwo kubaka inyubako nk’iyo nini ku butaka bwa leta.
Umuryango w’Abatemera Imana muri Kenya urimo guteganya gukoresha inzira y’amategeko kugira ngo uhagarike iyubakwa ry’urwo rusengero, uvuga ko ari ibintu bibabaje kandi bidakwiriye kwihanganirwa.
Umuyobozi w’uwo muryango, Harrison Mumia yagize ati: “Tubona iki gikorwa nk’icyica demokarasi kandi kigamije guteza imbere igitekerezo cy’ubumwe bushingiye ku madini y’Abakirisitu (Christian nationalism). Turashaka kwibutsa Perezida Ruto ko Kenya atari iy’Abakirisitu bonyine.”
William Ruto ni Perezida wa mbere wa Kenya wo mu itorero ry’ivugabutumwa (evangelical Christian), akaba yarubatse isura y’umuntu w’umwizera cyane, bituma ahabwa izina ry’akabyiniriro rya “Deputy Jesus.”
Mu myaka myinshi amaze akora muri guverinoma, Ruto azwiho gusubiramo ibyanditswe byera no kurira mu ruhame – imyitwarire imaze igihe itandukanya bamwe mu Banyakenya.
Mu gihe Ruto yari visi perezida, yubatse urusengero ku rugo rwe rwa leta mu gace ka Karen, aho yakiriraga abayobozi b’amadini atandukanye.
Nubwo Abanya-Kenya hafi 85% ari Abakirisitu, hari kandi umubare munini w’Abayisilamu ugera kuri 11%, hamwe n’andi madini y’amoko atandukanye arimo Abahindu n’imyemerere gakondo.
Hagati aho, Arkeyiskopi wa Kiliziya Gatolika wa Nairobi, Philip Anyolo, avuga ko hakenewe ibisobanuro byihutirwa ku bwoko bw’inyubako iri kubakwa, kuko bitabaye ibyo bishobora gufatwa nk’iyishyigikiye idini rimwe rya Gikristo kurusha ayandi.
Ati: “Tugomba kugira amacyenga kuri ibi. Inyubako nk’iyi yagombaga kubakwa ahantu hatari aha leta.”













