Indege itwaye abantu 12 yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Kenya, nk’uko byemezwa n’ikigo cy’indege za gisivile.
Iyi ndege nto yavaga ahitwa Diani – agace kari ku nkengero y’inyanja y’Ubuhinde mu majyepfo ashyira uburasirazuba, yerekeza ahitwa Kichwa Tembo mu burengerazuba nk’uko bivugwa n’ikigo Kenya Civil Aviation Authority.
Ibinyamakuru muri Kenya biravuga ko yaguye mu gace kazwi nka Shimba mu ntara ya Kwale ku ntera igera kuri 20km uvuye Diani nyuma gato yo guhaguruka.
Imaze kugwa yahise ishya nk’uko biboneka ku mashusho yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga.













