Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi, bavuga ko akagoroba k’ababyeyi katakibaho nyamara karabafashaga gukemura amwe mu makibirane yaberaga mu ngo zabo, bityo bagasaba inzego bireba kugasubizaho.
Abaturage baganiriye na ICK News bayigaragarije ko batewe impungenge n’amakimbirane ashobora kwiyongera mu miryango kubera ko ahafashaga benshi gucoca ibibazo bimwe na bimwe byo mu muryango hatakibaho.
Mushimiyimana Mathias utuye mu kagari ka Nyagatovu muri uyu murenge yagize ati: “Akagoroba k’ababyeyi kadufashaga kuruhuka mu mutima no mu bwonko kuko hari ubwo wageragayo ufite ibibazo mu rugo maze bakakugira inama y’uburyo wabisohokamo.”
Uwitwa Nikuze Thamari we avuga ko katumaga ingo zitabanye neza zigira kuzibanye neza hanyuma amakimbirane mu miryango akagabanuka.
Ati: “Umugore n’umugabo niho bavugiraga ibibazo byabo, hanyuma imiryango ibanye neza ikabigisha kubana neza babafatiyeho urugero. Abo babanye neza kandi na bo bakigishwa ibyatuma ingo zabo zirushaho gukomera.”
Ku bijyanye n’impamvu akagoroba k’ababyeyi kahagaritswe, hari abavuga ko babwiwe n’ubuyobozi ko kasimbujwe inteko y’abaturage y’akagari iba buri cyumweru.
Umwe muri abo baturage ni Uwimana Consessa, aho yagize ati: “Abayobozi batubwira ko impamvu akagoroba k’ababyeyi katakiba kasimbujwe inteko y’abaturage y’akagari iba buri cyumweru.”
Akomeza asaba ko iyo nteko y’abaturage y’akagari iba buri cyumweru yakurwaho hagasubiraho akagoroba k’ababyeyi kuko ko kaberaga mu mudugudu, bigatuma ibibazo byabo bitamenwya na benshi.
Yagize ati: “Iyo ikibazo gikemukiye mu mudugudu ni byo biba ari byiza kubera ko biba bitagiye ku karubanda nko mu kagari cyane ko ho haba hahuriye abantu benshi.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mubuga, Uwimana Phanuel, yabwiye ICK News ko impinduka yakozwe ari ukugabanya inshuro akagoroba k’ababyeyi gakorwa, gahindurirwa izina kakaba “umugoroba w’umuryango” kandi kagakorwa inshuro imwe mu kwezi.
Ati: “Umugoroba w’ababyeyi wahinduriwe izina witwa ‘umugoroba w’umuryango’ kandi ukorwa inshuro imwe mu kwezi”.
Icyakora yongeyeho ko bitaratangira gukorwa mu tugari twose, gusa atanga ikizere ko “mu tundi tugari bitarageramo na ho, turi kubishyiramo imbaraga ngo na ho bitangire vuba”.
Gahunda y’akagoroba k’ababyeyi yatangijwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango mu 2012, kagamije guhuriza hamwe ababyeyi bakaganira ku bibazo bahura na byo mu ngo zabo cyane cyane amakimbirane ndetse n’ihohoterwa ryagaragaraga mu miryango.
Umwanditsi: Niyirora Theogene













