OIP-1.jpg

Kiliziya y’u Rwanda irashima uruhare rwa Leta mu myiteguro ya SECAM 2025

Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Karidinali Kambanda arashima ubufatanye Leta y’u Rwanda yagaragaje mu gushyigikira Ihuriro ry’Abepiskopi bo muri Afurika na Madagasikari (SECAM), riteganyijwe kubera i Kigali kuva tariki ya 30 Nyakanga 2025 kugeza 4 Kanama 2025.

Ibi Karidinali yabigarutseho ubwo hasozwaga Inama y’Abepiskopi yabaye mu cyumweru gishize, aho yabagezagaho aho imyiteguro y’iyi nama igeze.

Yavuze ko Leta y’u Rwanda yagize uruhare rukomeye mu gutuma iyi nama izagenda neza, bitewe n’imbaraga zashyizwe mu myiteguro yayo.

Yagize ati: “Turashima uruhare rwa Leta yacu, dore ko bimwe mu bikorwa abashyitsi bacu bazakora birimo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi basobanurirwa amateka u Rwanda rwanyuzemo. Uretse ibyo kandi, aba Bepiskopi bazakora urugendo nyobokamana i Kibeho bari kumwe n’urubyiruko.”

Yakomeje avuga ko kuba abashyitsi barenga 250 bazagera mu Rwanda mu mahoro n’umutekano ari ikimenyetso simusiga cy’aho igihugu kigeze mu kwiyubaka nyuma y’amateka mabi cyanyuzemo.

Ni muri urwo rwego Karidinali Kambanda yahamagariye urubyiruko kuzitabira ibikorwa by’iri huriro, cyane cyane urugendo nyobokamana, kugira ngo barusheho kwegera Yezu Kristu.

Ati: “Turasaba urubyiruko kuzakira neza Abepiskopi bose no kubashimira. Mwibuke ko urubyiruko ari rwo rugize umubare munini w’Abanyafurika ndetse n’Abakirisitu. Iyo tubona urubyiruko ruhari rusingiza Imana, biduha icyizere ko umurage w’ukwemera uzakomeza.”

Mu kiganiro aherutse kugirana na Pacis TV, televiziyo ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare akaba ashinzwe Komisiyo y’Itumanaho muri iyi nama, yavuze ko n’u Rwanda ruzungukira byinshi muri iyi nama.

Yagize ati: “Afurika yose izaba ihagarariwe, ariko si Afurika gusa, ni n’indi migabane izaba ifitemo intumwa, bishatse kuvuga ko Kiliziya y’isi yose izaba iteraniye mu Rwanda.”

Yakomeje agira ati: “Iyo wakiriye umushyitsi muba mufitanye igihango, kuko iyo agarutse agarukana n’abandi.”

Yagaragaje ko abazitabira iyi nama bazanaboneraho gusura Ingoro ya Bikiramariya i Kibeho, bityo abashyitsi bagasobanurirwa amateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, igakomeza kumenyekana.

Biteganyijwe ko Abepiskopi 280 ari bo bazitabira iyi nama, igiye kuba ku nshuro ya 20 kuva mu 1969 ubwo SECAM yashingirwaga muri Uganda na Papa Paul VI.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads