Ku wa Kane, Leta ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yambuye Kaminuza ya Harvard uburenganzira bwo kwakira abanyeshuri b’abanyamahanga, inategeka abanyamahanga bahasanzwe kwimukira mu zindi kaminuza cyangwa bagatakaza uburenganzira bwo kuba ku butaka bwa Amerika.
Minisiteri ishinzwe umutekano mu gihugu cya Amerika yagize ati: “Harvard ntishobora kongera kwandikisha abanyeshuri b’abanyamahanga, kandi abanyeshuri b’abanyamahanga bari bahasanzwe bagomba kwimukira ahandi cyangwa bagatakaza uburenganzira bwo kuba muri Amerika.”
Iki cyemezo gitunguranye cyafashwe mu gihe abanyeshuri baturutse impande zose z’isi bari mu myiteguro yo kwiga muri iyi kaminuza ikuze kurusha izindi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ikaba imwe mu zifite izina rikomeye kurusha izindi.
Umwe mu banyeshuri bashya bari biteguye kuhiga ukomoka muri Nouvelle-Zélande yavuze ko yumvise ayo makuru “umutima ukenda kugwa mu nda.”
Umunyamabanga wa Minisiteri y’Umutekano w’Igihugu (Homeland Security), Kristi Noem, yavuze ko yategetse Minisiteri ayoboye gufata icyemezo cyo guhagarikira Harvard kwakira abanyeshuri binyuze muri porogaramu ya ‘Student and Exchange Visitor Program (SEVP)’, ashingiye ku kuba iyo kaminuza yaranze gutanga inyandiko zigaragaza imyitwarire y’abanyeshuri b’abanyamahanga zari zasabwe na Minisiteri y’Umutekano mu kwezi gushize.
Harvard yatangaje ko icyemezo cyafashwe na Leta ya Trump kinyuranyije n’amategeko kandi gisa nko kwihorera.
Iyi kaminuza yahumurije abanyeshuri b’abanyamahanga ndetse yongeraho ko yamaze gutanga ikirego kandi ko igiye gutanga icyifuzo gihagarika by’agateganyo iryo tegeko.
Yagize iti: “Mu gihe dukomeje gushaka ibisubizo by’amategeko, tuzakora ibishoboka byose ngo dushyigikire abanyeshuri n’abashakashatsi bacu.”
Iki cyemezo gishobora kugira ingaruka ku barenga kimwe cya kane cy’abanyeshuri b’abanyamahanga biga muri Harvard, batewe impungege n’icyo cyemezo. Abarimu bavuze ko kwirukanwa kw’abanyeshuri benshi b’abanyamahanga bishobora gukoma mu nkokora ubushobozi bwa kaminuza mu by’uburezi, mu gihe ikiri mu rugamba rwo kurengera ubwigenge bwayo mu bitekerezo n’imiyoborere imbere y’ubutegetsi bwa Leta.
Ibiro bya Perezida, White House byatangaje ku wa Kane ko “kwakira abanyeshuri b’abanyamahanga ari ishema ariko atari itegeko,” ndetse bishinja ubuyobozi bwa Harvard guhindura “iyo kaminuza yahoze ari iy’icyubahiro guhinduka indiri y’abarwanya Amerika, abakwirakwiza ivangura, ndetse n’abashyigikiye iterabwoba.”
Umuvugizi wa White house, Abigail Jackson yatangarije CNN ati: “Bananiwe inshuro nyinshi gufata ingamba zo gukemura ibibazo byakunze kugira ingaruka mbi ku banyeshuri ba Amerika, none ubu bagomba guhangana n’ingaruka z’ibyo bakoze.”
Icyakora Noem yavuze ko Harvard ishobora kongera kubona uburenganzira bwo kwakira abanyeshuri b’abanyamahanga mu gihe yatanga “mu masaha 72” inyandiko z’imyitwarire y’abanyeshuri mpuzamahanga z’imyaka itanu, nk’uko byanditse mu ibaruwa yohererejwe kaminuza ku wa Kane ndetse igashyirwa no mbuga nkoranyambaga.
Imibare ya kaminuza igaragaza ko Harvard yakiriye hafi abanyeshuri b’abanyamahanga ibihumbi 6,800 mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025, bangana na 27% by’abanyeshuri bose biyandikishije muri uwo mwaka.
Mu mwaka wa 2022, Abashinwa nibo bari bagize itsinda rinini ry’abanyeshuri b’abanyamahanga biga muri Harvard kuko bageraga ku 1,016, nk’uko imibare ya kaminuza ibigaragaza. Bakurikirwaga n’abanyeshuri baturuka muri Canada, u Buhinde, Koreya y’Epfo, u Bwongereza, u Budage, Australia, Singapore n’u Buyapani.













