Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Nzeri 2024 Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR) yatanze impamyabumenyi ku banyershuri 266 barangije amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza n’amasomo y’inyongera (Postgraduate).
Uyu muhango wari ubaye ku nshuro ya 10 wabereye mu nyubako y’imyidagaduro ‘Gymnasium’ ya Gisagara witabirwa n’abarimo Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare ari nawe Muyobozi w’Ikirenga wa CUR, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Bwana Rutaburingoga Jerome, ababyeyi n’inshuti z’abasoje amaso yabo n’abandi.
Ubutumwa bwa Musenyeri Rukamba bwibanze ku byatuma ubushakashatsi burushaho gutera imbere mu Rwanda.

Musenyeri Rukamba avuga ko ubushakashatsi bugomba gukorwa haherewe ku bintu by’imbere mu gihugu.
Ati”Turashishikariza kaminuza gukorera ubushakashatsi ku bintu by’i Rwanda, uko abanyarwanda babaho , uko bumva , uko ubuzima bwabo bumeze[…] Nibyo, dushobora no gutekereza ku bintu byo hanze, ku bintu bigirira akamaro wenda isi yose ariko turebe n’iwacu cyane cyane mubijyane n’ubushakashatsi.”
Yifashishije urugero yavugze nk’abantu biga iyobokamana bashobora kwiga ku mikorere y’imiryangoremezo, uko abakristu babaho, “mbese bakareba ikibuze mu bukristu bwabo. Ndagira ngo dutangire twumve ko ubushakashhatsi bukorerwa iwacu ari ikintu gikomeye.”
Musenyeri Rukamba yongeyeho ko gushakashakira icyiza umuntu ari ryo shingiro ryo gutsinda nyako mu mashuri. Ati “Urukundo nirwo ruha icyanga ubumenyi bwose, rugashyira imbere uburenganzira bwa muntu n’ubw’igihugu.”
Agaruka kubyo abantu bigira muri kaminuza, Musenyeri Rukamba yavuze ko kaminuza yigisha kumenya, gushakashaka, kwibaza no gushaka ibisubizo, guhorana amizero yo kurangiza ibibazo byawe n’iby’abandi no kubaho mu mahoro.
Musenyeri Rukamba yanashimiye Leta y’u Rwanda yemereye iyi kaminuza gutangiza amashami ajyanye n’ubuvuzi ndetse anahishura ko iyi kaminuza yamaze gufungura ishami mu Mujyi wa Kigali.
Ati “Muri uyu mwaka turishimira ko leta y’u Rwanda yemereye CUR gutangiza amashami y’ubuforomo n’ububyaza. Kandi ku buryo bw’umwihariko, na none turishimira ko tugiye no gukorera muri Arkidiyosezi ya Kigali. Ntabwo CUR ikiri gusa ku mugongo wa Diyosezi Butare, ubu tugiye no gukorana na Arkidiyosezi ya Kigali.”
Kuva yashingwa muri 2010, iyi kaminuza imaze gushyira abasaga ibihumbi 4.500 ku isoko ry’umurim. Kugeza ubu kandi ifite amashami atandatu.













