OIP-1.jpg

Jeannette Kagame yasabye Abanyarwanda kwimakaza ihame ry’Ubunyarwanda

Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, yasabye Abanyarwanda gukomeza kwimakaza Ihame ntakukuka ry’Ubunyarwanda, abibutsa ko gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ yababereye icyomoro cy’ibikomere by’ahahise.

Ni ubutumwa bwatanzwe na Madamu wa Perezida w’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 03 Ugushyingo 2025, mu gihe Umuryango Unity Club Intwararumuri witegura Ihuriro ryawo rya 18.

Ni bumwe mu butumwa yageneye Abanyarwanda mu gihe abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri bitegura Ihuriro ngarukamwaka rya 18.

Muri ubwo butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X rwa Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame yagize ati “Mu rugendo rwo kongera kubaka u Rwanda, Ndi Umunyarwanda yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi, iba umusingi wubakiweho Igihugu kizira amacakubiri, gishyize imbere indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda.”

Madamu Jeannette Kagame, muri ubu butumwa yakomeje yibutsa Abanyarwanda ko igihe cyose bubakiye ku isano muzi bafitanye ry’Ubunyarwanda, ahora ashikamye muri byose byamufasha kwiteza imbere, kubana no kubanira neza abandi.

Ati “Uwambaye Ubunyarwanda agendana ubudahangarwa mu ngamba zose, dukomeze kwimakaza ihame ndakuka ry’Ubunyarwanda, by’umwihariko turirage abato.”

Mu Ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri ryabaye umwaka ushize wa 2024, tariki 16 Ugushyingo, haganiriwe ku bikibangamiye Ubumwe bw’Abanyarwanda, mu rwego rwo kubishakira umuti w’icyabirandura.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads