Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien yagaragaje iterambere ry’aka karere mu mwaka wa 2024-2025, rishingiye ku kubyaza umusaruro amahirwe ahaboneka ndetse n’ubufatanye n’izindi nzego za Leta.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 01 Kanama 2025, ubwo hizihizwaga Umunsi w’Umuganura ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Musanze.

Meya Nsengimana Claudien, yagaragaje urugendo ndetse n’iterambere ry’aka karere rishingiye cyane ku kubyaza umusaruro amahirwe ahaboneka mu ngeri zitandukanye.
Yagize ati: “Mu Karere kacu twageze kuri byinshi birimo kubyaza amahirwe umusaruro ahaboneka, twavuga nk’ubutaka bwiza bwera ibirayi, ibigori n’ibishyimbo, ndetse kandi tugira amakoro akoreshwa mu bintu bitandukanye.”
Bwana Nsengimana yakomeje avuga ko aka karere gakungahaye k’uma hoteli bityo biri mu byoroshya ubukerarugendo n’urujya n’uruza.
Ati: “Hari amahirwe kandi akomoka ku bukerarugendo bukorerwa muri Pariki y’Ibirunga ndetse no ku kiyaga cya Ruhondo, ubucuruzi, inganda, amahoteli, ikoranabuhanga ndetse n’umuco.”
Usibye iterambere rishingiye ku kubyaza umusaruro amahirwe aboneka muri Musanze, Umuyobozi w’Akarere agaragaza iterambere rishingiye ku bufatanye.
Yagize ati: “Hari umusaruro mu buhinzi, aho uyu munsi dufite Toni 23 kuri hegitari imwe. Ibigori kuri hegitari imwe turasarura Toni 4.3, ibishyimbo hafi Toni 3, mu gihe turi gusarura Toni 3.2 z’ingano kuri hegitari.”
Akomeza agira ati: “Ku musaruro w’ubworozi, kuri gahunda ya ‘Gira Inka’, tworoje abaturage 374, dutanga inka 10,927 muri uyu mwaka dusoje. Mu Karere hari amakusanyirizo y’amata 3 akora neza kuko rimwe rikusanya hagati ya litiro 800 – 1,000.”
“Muri uyu mwaka wa 2024-2025, hahanzwe imirimo mishya 8,963. Abagore n’urubyiruko bitabiriye gukorana n’ibigo by’imari bagera ku 1,078 bahawe inguzanyo muri SACCO z’imirenge, naho muri gahunda ya VUP hatanzwe amafaranga angana na miliyoni 137,400,000 Frw muri uyu mwaka.
Hari kandi abaturage 6,760 barimo abagabo 3,402 n’abagore 3,358 bahawe inguzanyo zingana na miliyoni 774,305,500 Frw.”

Nsengimana akomeza agira ati: “Hari imishinga y’urubyiruko ingana na 217 ifite agaciro ka miliyoni 762,618,000 Frw binyuze mu kigega cya BDF.”
Usibye gufasha mu gukora imishinga, hari imiryango yavanywe mu bukene.
Ati: “Hari imiryango igera ku 11,286 yavanywe mu bukene muri uyu mwaka wa 2024-2025. Twungutse inganda 2 mu Karere kacu, aho rumwe rukora inzoga mu birayi, urundi rukora imyenda, rukoresha abakozi 1,200. Twungutse kandi amahoteli 2 yose atanga akazi.”
Uyu mwaka, mu karere ka Musanze hujujwe inzu zigeretse 5 ziyongera ku zindi 24 zigomba gutahwa mu minsi iri imbere.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze, binyuze muri gahunda ya ‘Ejo Heza’, bizigamye amafaranga angana na miliyoni 374,541,908 Frw.
Iri terambere ry’Akarere ka Musanze rihuzwa n’uko aka karere kari mu mijyi yunganiye Kigali, ndetse kandi hakaba harimo ibikorwaremezo byinshi bikomeye byiganjemo amahoteli, ubukerarugendo, n’ibindi.














