Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi n’ishoramari mu Rwanda bavuga ko ibyo bagezeho bitaturutse gusa mu mahirwe bahawe nk’abagore, ahubwo harimo no kugira ubushake mu kazi, kwitinyuka no kubyaza umusaruro ubushobozi bifitemo.
Gufatwa nk’abateye imbere kubera impamvu zitari iz’ubushobozi bwabo bwite, benshi bita “gusunikwa”, bavuga ko bibatesha agaciro kandi bigatuma n’abandi bagore bumva ko batagomba gukora ngo biteze imbere batabanje gutegereza inkunga cyangwa ubufasha bwihariye.
Mukarusine Appolinarie, ufite hoteli mu Karere ka Kamonyi ikoresha abakozi barenga 44, avuga ko ibyo yabigezeho kubera gushyira umuhate mu byo akora aho kuba yarahawe amahirwe adasanzwe kubera ko ari umugore.
Ati: “Ni imitekerereze abantu benshi bafite ko umugore wese uteye imbere aba afite ukuboko kumuri inyuma. Njyewe siko mbyemera, kuko ibyo nagezeho si uko nari umugore, ahubwo ni uko nari mfite ubushobozi bwo kubigira.”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko abagore bagifite “imyumvire yo kugendera ku mahirwe no gusunikwa” bakwiye kuyireka kuko ntaho yabageza.
Ibi bishimangirwa na Uwamwezi Marie Chantal, umucuruzi mu Mujyi wa Kigali, wemeza ko iterambere ry’umugore rishingira ku bushobozi afite nk’umuntu, atari ku byemezo bidasanzwe afatirwa n’abandi.
Avuga kandi ko umugore ugenda yikura mu bibazo bimwugarije akwiye gufatwa nk’umunyembaraga, aho kuba uwo abantu babonamo uwasunitswe n’abandi.
Ati: “Ubu umudamu utahaguruka ngo akore yaba afite imyumvire iri hasi, kuko Leta yacu idushishikariza kwigira no kwirwanaho. Icya mbere ni ugutinyuka kuko umudamu arashoboye.”
Uwamwezi yongeraho ko iyo abonye umugore wicaye adafite icyo akora bimubabaza cyane.
Ati: “Ngerageza nanjye kugira abo mfasha mu gutanga umusanzu wo kuzamura abadafite ubwo bushobozi no kubatinyura. Maze kujyana benshi muri business kandi bamerewe neza.”
Iby’uko umugore akwiye guhabwa agaciro nk’umuntu ufite ubushobozi nk’ubw’abandi bose, biherutse kugarukwaho na Perezida Paul Kagame ubwo yaganiraga n’abanyamakuru.
Perezida Kagame yavuze ko nta Rwanda rw’abagabo cyangwa abagore, ahubwo u Rwanda ari urw’Abanyarwanda, kandi bose bagomba kugira uruhare mu iterambere ryarwo bitewe n’ubushobozi bafite.
Yagize ati: “Guha agaciro umugore ntabwo nkamuha nk’umugore, nkamuha nk’umuntu. Nta Rwanda rw’abagore cyangwa abagabo, u Rwanda ni urw’Abanyarwanda. Icy’ingenzi ni uko umugore adasigara inyuma kubera ko ari umugore, ahubwo agira ahabwa amahirwe akwiye bitewe n’ubushobozi afite.”

Yakomeje avuga ko usanga hari imirimo ishobora korohera abagore igakomerera abagabo, bityo hakenewe ubwo bwuzuzanye nta n’umwe usigaye inyuma.
Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo mu Rwanda bwakozwe na NISR mu 2024, bwerekana ko abagore bagize 43.2% by’abakora ubucuruzi ku giti cyabo butari ubw’ubuhinzi, kandi 69.2% by’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka na bo ari abagore.
Nubwo abagore bafite konti muri banki ku gipimo cya 40%, ugereranyije na 56% by’abagabo, biragaragaza ko abagore bari kwigaragaza mu bikorwa by’iterambere bakoresheje imbaraga zabo bwite.













