Ubuhinzi ni inkingi ikomeye mu bukungu bw’ibihugu byinshi, cyane cyane muri Afurika aho bwihariye igice kinini cy’ubukungu n’iterambere ry’imibereho y’abaturage. Nubwo bimeze bityo, mu Rwanda urubyiruko ntirwitabira uyu mwuga nk’uko bikwiye.
Bamwe mu rubyiruko babona ubuhinzi nk’umwuga usaba imbaraga nyinshi ariko utunguka byihuse. Hariho imyumvire ko ubuhinzi ari umwuga wa kera udafite ejo hazaza nkuko bivugwa na bamwe mu baganiriye na ICK News
Bizuru Edmond wo mu Karere ka Ruhango, avuga ko guhinga bishobora kuba umwuga mwiza ariko we atabikora kubera ko abona bisaba amafaranga n’izindi mbaraga.
Ati: “Guhinga mbona waba umwuga mwiza cyane ko n’ibyo turya byose ari ibyahinzwe, ariko nanone njyewe mbona bisaba imbaraga nyinshi n’ubushobozi buhambaye ku buryo atari buri wese wabikora kandi noneho nkatwe bidusaba amafaranga menshi tutabasha kwibonera.”
Kamana Stratton wo mu murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga we uvuga ko uretse kuba ubuhinzi ari umwuga uhenze, abona ari n’umwuga w’abantu bakuru kandi bigoye kubona umuntu ukiri muto mu buhinzi nubwo hari abahari.
Yagize ati: “Njyewe mbona ubuhinzi ari imirimo y’abantu bakuze ku buryo bigoye kubona umuhinzi ukiri muto wabigize umwuga nubwo bahari, gusa bisaba amafaranga menshi kandi binabamo imvune nyinshi kandi no kubona amasoko y’Umusaruro wawe biba ari ikibazo”
Kutagira amakuru ahagije ku buhinzi bugezweho bituma benshi batabugiramo icyizere nkuko bivugwa na bamwe mu rubyiruko rukora ibikorwa by’iyamamazabuhinzi ku mbuga nkoranyambaga nk’akazi kabo ka buri munsi.
Munyemana Jean Pierre uzwi nka ‘Agronomme’ ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: “Muri iki gihe usanga Urubyiruko nta makuru ahagije rufite ku buhinzi, hari ababona ubuhinzi nk’umwuga w’abasaza mbese ari umwuga utakiza umuntu, abandi bikundira kwiryohereza ntibaba bashaka ko hari uwababona mu bitaka ariko impamvu nuko batazi amakuru yuko mubyo dukenera byose mu mibereho yacu ya buri munsi byose bikomoka mu buhinzi.”
Akomeza asaba urubyiruko guhindura imyumvire ndetse na Leta ikongera imbaraga mu bukangurambaga.

Munyemana Jean Pierre
Ibi kandi abihurizaho na Umuhire Germaine uvuga ko ikibazo kiri mu rubyiruko ari imyumvire yo kumva ko atari umwuga w’abato nyamara abarenze iyo myumvire bageze ku rwego rwiza.
Umuhire ati: “Ubuhinzi ni umwuga mwiza urubyiruko rutarumva neza. Abenshi usanga bizerera mu bucuruzi busanzwe bwa za butiki kandi bamwe muri bo usanga bafite ipfunwe ry’uko uwakumva ko uri umuhinzi yaguseka cyangwa akagufata mu buryo butari bwiza nyamara abatinyutse ubuhinzi bameze neza kubera ko babona umusaruro w’ibyo bakora”.

Umuhire Germaine
Bwana Kwibuka Eugene, umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi avuga ko Urubyiruko rukwiye gutinyuka uyu mwuga kuko urimo amahirwe menshi kandi ubuhinzi bukorwa mu byiciro bitandukanye birenze uko bo babitekereza
Yagize ati: “Nibyo urubyiruko rugaragaza imbogamizi zitandukanye, ariko kugeza ubu mu ruhererekane nyongeragaciro mu buhinzi harimo byinshi cyane byo gukora bidasaba kugira ubutaka, harimo gutanga serivisi z’iyamamazabuhinzi, guhunika umusaruro, kuwutunganya, ubwikorezi bw’umusaruro, kuwongerera agaciro, gucuruza umusaruro n’ibindi byinshi bidasaba kuba ufite ubutaka kugirango ukore rwego rw’ubuhinzi.”

Bwana Kwibuka Eugene, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi
Kubijyanye n’ikibazo cy’igishoro gikunda kugaragazwa n’urubyiruko, uyu muyobozi avuga ko kitakabaye imbogamizi kuko hari uburyo bwashyizweho bwo gushyigikira imishinga y’ubuhinzi. Ati: “urubyiruko rufite imishinga yizwe neza ishingiye ku buhinzi ibona inguzanyo mu ma banki, ikishingirwa n’ikigega BDF cyane cyane ko ubu hari amafaranga yagenewe by’umwihariko kugurizwa abafite imishinga y’ubuhinzi y’igihe kirekire ndetse n’igihe gito.”
Nk’uko byagaragajwe mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya 2022, mu Rwanda, abaturage bafite hagati y’imyaka 16 na 30 bakora ubuhinzi bangana na 14%. Iyi raporo kandi igaragaza ko mu Rwanda ingo zikora imirimo y’ubuhinzi bw’ibiribwa n’ubworozi bw’amatungo zingana na 2,280,854. Muri izo ingo, izikora ubuhinzi gusa ni 611,581 zingana na 26.8%, izikora ubuhinzi n’ubworozi ni 1,463,347 zingana na 64,2%, mu gihe ingo zikora ubworozi gusa ari 205,924 zingana na 9%.