Imvururu zikomeje muri Tanzaniya zirimo kubangamira ubwikorezi bw’ibicuruzwa biza mu Rwanda, aho abatwara amakamyo n’abakora mu rwego rwo gutwara ibicuruzwa bavuga ko hari ikibazo cy’itumanaho, ibura rya lisansi, ndetse n’igihe kinini batakaza ku mihanda minini ikoreshwa cyane.
Mu minsi ine ishize, icyo gihugu cy’abaturanyi kiri mu myigaragambyo, aho abaturage benshi bari kwirara mu mihanda bamagana ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu by’agateganyo, byerekanye ko uwari usanzwe ku butegetsi, Samia Suluhu, ari imbere mu majwi.
Iyo myigaragambyo yagize ingaruka ku bikorwa bimwe na bimwe, birimo n’amakamyo atwara ibicuruzwa yambukiranya imipaka.
Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Abatwara Amakamyo mu Rwanda, Nkurikiye Noel yavuze ko ibintu byifashe nabi cyane nyuma yaho imyigaragambyo ikwiriye mu turere twinshi twa Tanzaniya.
Yagize ati: “Imiyoboro y’itumanaho yahagaritswe.”
Yakomeje agaira ati: “Mu busanzwe Abatwara amakamyo bavugana n’abakoresha babo kugira ngo urugendo rugende neza, cyane cyane iyo bakeneye lisansi, ariko ubu ntibishoboka. Abenshi muri bo lisansi yarabashiranye, bituma bahagarara aho bari bageze.”
Yasobanuye ko imyigaragambyo yatangiriye i Dar es Salaam na Dodoma, ubu yageze mu gace ka Kahama kegereye u Rwanda, bihatira amakamyo yo mu Rwanda guhagarara cyangwa guhindura inzira.
Ati: “Mu minsi ya mbere y’imyigaragambyo, amakamyo yashoboraga kugenda kugeza ageze mu turere tutagifite umutekano. Ubu yagumye mu duce tutari kure y’umupaka.”
Nkurikiye yavuze ko kutabasha kuvugana n’abashoferi bikomeje kuba ikibazo gikomeye. Ati: “Ntitukibasha kuvugana na bo.”
Yashimangiye ko iyo myigaragambyo iteza ikibazo gikomeye ku bucuruzi bw’u Rwanda, dore ko ibicuruzwa byinshi bitumizwa mu mahanga binyuzwa ku cyambu cya Dar es Salaam cyo muri Tanzaniya, kiri ku ntera y’ibirometero 1,500, ugereranije n’icyambu cya Mombasa, kiri ku ntera y’ibirometero 1,800 unyuze muri Uganda.
Ati: “Dar es Salaam ni cyo cyambu dukoresha cyane, kuko kiri hafi kandi gikora neza.”
Yongeyeho ati: “Nubwo ibicuruzwa bimwe binyura i Mombasa, akenshi duhita tubinyuza muri Tanzaniya aho kunyura muri Uganda, kugira ngo twirinde guhagarikwa kenshi ku bipimo by’amakamyo no kugabanya igihe urugendo rumara.”
Yasobanuye ko amakamyo anyura muri Tanzaniya avuye i Mombasa ahura n’ahantu hagera kuri hatandatu hagenewe gupima uburemere (habiri muri Kenya na hane muri Tanzaniya), mu gihe anyura muri Uganda agomba kunyura ahagera kuri 12.
Yongeyeho ati: “Amakamyo amwe yari yatangiye urugendo avuye i Mombasa anyura muri Tanzaniya yategetswe gusubira inyuma, ajya kunyura muri Uganda.”
yakomeje ati: “Ibicuruzwa bikiri mu nzira byagombaga kunyura i Dar es Salaam bikwiye guhita byoherezwa i Mombasa, kugira ngo u Rwanda rutabura ibicuruzwa by’ibanze.”
“Abohereza ibicuruzwa hanze na bo bakwiye gukoresha icyo cyambu cya Mombasa.”
Imvururu zo muri Tanzania zirikugira ingaruka ku bukungu bw’akarere
Impuguke mu bukungu, Jean Claude Rwubahuka, yagaragaje the New Times ko izo mvururu zatangiye kugira ingaruka ku bukungu bw’akarere, kuko ibikorwa by’ubucuruzi byatangiye guhura n’ibihombo.
Ati: “Ubucuruzi bushingiye ku mutekano n’ituze; iyo umutekano utizewe, byose bihita bigenda gahoro. Urebye uko bimeze ubu, nge mbona ibikorwa by’ubucuruzi byagabanutse hejuru ya 50 ku ijana.”
Yongeyeho ko izo mvururu ziri kugira ingaruka ku ngendo zo ku butaka no mu kirere.
Ati: “Ubwikorezi bwo ku butaka bwahungabanye cyane kubera imihanda ifunze, ndetse n’ingendo zo mu kirere na zo zirimo ikibazo, kuko imbuga za interineti z’ibigo by’indege n’imikorere yazo bidakora neza.”
Avuga ku makamyo yahagaze ku mihanda, yashimangiye ko bisobanuye ko ibicuruzwa byagombaga kuzanwa mu Rwanda byatinze, bityo ubukungu bukabihomberamo.
Yagize ati: “Ibicuruzwa byatwaraga minsi ibiri cyangwa itatu ubu biratwara icyumweru cyangwa kirenga kugira ngo bishyike mu Rwanda, bitwe n’amasaha ya guma mu rugo n’imihanda ifungwa kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba.”
Nubwo Tanzaniya ari inzira nyamukuru y’u Rwanda mu bijyanye no gutumiza no kohereza ibicuruzwa hanze binyuze ku cyambu cya Dar es Salaam, ifatwa kandi nk’umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye mu bucuruzi bw’u Rwanda.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), yo mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, igaragaza ko ibicuruzwa byatumijwe muri Tanzaniya byari bifite agaciro ka miliyoni 178.94 z’amadolari ya Amerika, bingana na 54.98% by’ibicuruzwa byose u Rwanda rutumiza mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ndetse bituma Tanzaniya iza ku mwanya wa kabiri mu bihugu u Rwanda rutumizamo byinshi nyuma y’u Bushinwa.













