OIP-1.jpg

Imirimo yo kuvugurura kwa ‘Yezu Nyirumpuhwe’ yatangiye

Mu ntangiro z’uku kwezi kwa Nyakanga 2025, Ubuyobozi bw’Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe iherereye mu Karere ka Ruhango bwatangaje ko imirimo yo kuvugurura iki kibaya yatangiye kugira ngo cyongere kwakira Isengesho ngarukakwezi nk’ibisanzwe.

Imirimo yo kuvugurura iki kibaya itangiye nyuma y’icyemezo cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) cyo guhagarika by’agateganyo aha hantu hasanzwe habera isengesho ngarukakwezi.

Tariki 17 Gicurasi 2025, ni bwo ikibaya cy’amahoro cyafunzwe by’agateganyo.

Icyo gihe, RGB yamenyesheje Diyosezi ya Kabgayi ibyo igomba gukora kugira ngo Ikibaya cy’Amahoro cyongere gukoranirwamo n’imbaga y’Abakristu.

Mu byasabwe gukorwa byihutirwa harimo guhanga umuhanda w’ibinyabiziga mu rwego rwo gutandukanya aho Imodoka zinjirira n’aho abantu binjirira, kubaka Parking y’imodoka, kubaka uruzitiro rukomeye n’amarembo, kongera ubwiherero n’ubwogero, gushyiraho insakazamashusho za rutura zifasha abaje mu Isengesho gukurikira bari kure, no gushyiraho ‘camera’ z’umutekano n’uburyo bwo gucungira umutekano abasengera muri iki kibaya.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rwahaye Diyosezi ya Kabgayi amezi atatu kugira ngo ibi bibe byamaze gukorwa maze hongere gusuzumwa niba Isengesho ryo mu Ruhango ryakongera gusubukurwa.

Nk’uko bitangazwa na KINYAMATEKA, ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Padiri Tumaini Dominique Ngendahayo uyobora Paruwasi ya Yezu Nyirimpuhwe Ruhango avuga ko hari ibikorwa byatangiye gukorwa kugira ngo abakristu babe bakongera gusengera mu Kibaya cy’Amahoro.

Muri byo harimo umuhanda uzanyuzwa munsi y’ahabera isengesho, ukagera ahateganyijwe gushyira ‘Parking’ y’imodoka z’abitabiriye isengesho, kubaka ubwiherero bushya ndetse bunafite ubwogero ndetse no gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kugaragaza amashusho y’ibizajya biba biri kuba ku buryo bworohereza abantu bari mu bice bitandukanye.

Umuhanda uzanyuzwa munsi y’ahabera isengesho

Padiri Ngendahayo akomeza avuga ko uwo muhanda uzaba ufatanye na ‘Parking’ y’izo modoka kandi aho bizubakwa hakaba haramaze kuboneka.

Ati “Hazakorwa ‘Parking’ yubatse neza, ikazaba igizwe n’inkuta z’amabuye za metero 2. Iyi ‘parking’ izashyirwa hirya gato y’Ikibaya.”

Uretse umuhanda na ‘parking’, Padiri Ngendahayo yasobanuye ko hazubakwa ubwiherero bugera kuri 60 harimo n’ubw’abafite ubumuga ndetse n’ubwogero.

Mu bindi biteganyijwe mu gihe gito harimo uruzitiro rw’ibyuma ruzafasha mu buryo bwo kwakira abantu mu mutekano, urwo ruzitiro rukazakenera ibyuma, amabuye sima kugira ngo rwubakwe neza.

Hazanashyirwaho ikoranabuhanga rigezweho ry’insakazamashusho enye za rutura kugira ngo abantu bajye babasha gukurikira ibizajya biba birimo kuba.

Ati “Insakazamashusho imwe izashyirwa mu kilizya, iya kabiri ijye ku rwinjiriro rwo mu ngoro hafi ya Shapeli, iya gatatu ishyirwe ku marembo yinjira mu kibaya mu rwinjiriro neza ikazajya igaragariza amashusho abantu bazajya baba bari mu mbuga n’abari mu muhanda, hanyuma iya kane ikazashyirwa ahari kubakwa parking nshya.”

Padiri Ngendahayo avuga ko kugira ngo ibi byose bikorwe kandi mu gihe cyagenwe hasabwa umusanzu wa buri wese kugira ngo abakristu n’inshuti za Ruhango bongere guhurira hamwe basingiza Imana mu Kibaya cy’amahoro.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads