U Rwanda rurateganya guhanga imirimo mishya ibyara inyungu 1,250,000 mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, aho hazajya hahangwa nibura 250,000 buri mwaka mu rwego rwo kwihutisha Iterambere (NST2).
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri na Minisitiri w’intebe Dr. Nsengiyumva Justin, ubwo yajyezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu iri imbere (2024-2029)
Minisitiri Dr. Nsengiyumva yavuze ko kugira ngo ibi bizagerweho, hazatezwa imbere gahunda yo kwihangira imirimo no kubona serivisi zitandukanye harimo serivisi z’imari, iz’ubujyanama mu by’ubucuruzi, iz’imbuga zamamarizwaho ibicuruzwa ku bigo bito n’ibiciriritse by’abikorera bitanga amahirwe yo guhanga imirimo.
Yakomeje avuga ko muri izo nzego harimo inganda zitunganya ibikomoka ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, serivisi zo guhanga imirimo, Serivisi z’ubucuruzi mpuzamahanga, ibigo bigitangira by’ikoranabuhanga, ubugeni n’ubuhanzi.
Minisitiri Nsengiyumva yasobanuye ko mu rwego rwo kongera imbaraga mu guhanga imirimo, imishinga minini harimo iya Leta n’iy’abikorera izagira uruhare rukomeye mu gutanga imirimo.

Dr. Nsengiyumva Justin, Minisitiri w’Intebe
Yagize ati: “Imwe muri yo ni umushinga w’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga gishya cya Kigali, Ishuri ryigisha ibijyanye n’indege, ibyanya by’inganda n’iby’ubuhinzi (agri-hubs), uruganda rw’amata y’ifu rw’i Nyagatare ndetse n’imishinga y’inyubako zahariwe ibikorwa bya siporo.”
Ibindi ni uguhuza uburyo bwo kwimenyereza umwuga binyuze mu kwigira ku murimo, kuzamura ubumenyi mu rubyiruko no kubihuza n’imiterere y’isoko ry’umurimo bizashimangirwa na gahunda zitandukanye harimo kwimenyereza umwuga, amahugurwa 24 ajyanye n’ubumenyingiro, no gukomeza kongerera ubumenyi abakozi.
Sengiyumva kandi yagaragaje ko hazashyirwaho uburyo bwo gutegura abakozi bafite ubumenyi buhanitse mu nzego z’ingenzi nk’ibigo by’ubucuruzi mpuzamahanga, ibigo by’imari, ubuzima, ubumenyingiro n’izindi.
Kugira ngo hahangwe imirimo mu buryo burambye, Minisitiri Nsengiyumva yavuze ko hazashyirwaho ingamba zihamye zo guteza imbere imirimo mu ishoramari rya Leta n’iry’abikorera.
Ati: “Hazibandwa ku mishinga izana impinduka kandi ibasha gutanga akazi ku bantu benshi.”
Ni mu gihe ikoranabuhanga ritanga amakuru ku isoko ry’umurimo rizavugururwa kugira ngo rihuze neza amahirwe y’akazi n’abashaka imirimo, bityo habeho igenamigambi rihamye ry’umurimo no kongera amahirwe yo kubona akazi.