Kuri uyu wa kabiri tariki 27 Kanama 2024, ku cyicaro gikuru cy’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA hatangarijwe amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ndetse n’ay’icyiciro rusange mu mwaka wa 2023-2024.
Amanota yatangajwe agaragaza ko mu mashuri abanza abanyeshuri batsinze ku kigero cya 96.8% mu gihe mu Cyiciro Rusange batsinze ku kigero cya 93.8%.
Ministeri y’Uburezi yatangaje kandi ko imibare rusange y’abakoze ibizamini bya Leta mu mashuri abanza, ari 202,021 mu gihe hari hiyandikishije abagera ku 203,098, aba bakababariyongereyeho abanyeshuri 15 ugereranije n’umubare w’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta mu mwaka ushize.
Aba banyeshuri bakoze ni abo mu bigo by’amashuri 3718 byiyongereyeho 74, mu gihe ibyo bizamini byakorewe kuri site (amashuri) 1117. Izi site nazo zikaba zariyongereyeho 20 ugereranyije n’umwaka ushize.
Minisitiri w’uburezi Gaspard Twagirayezu , avuga ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza batsinze imibare ku kigero cya 71,9%, naho muri siyansi abanyeshuri batsinda ku kigero cya 99,5%, mu Kinyarwanda batsinda kuri 99,5%, Icyongereza batsinda kuri 90,7%.
Mu mashuri abanza uwahize abandi ni Igiraneza Lucky Fabrice wigaga mu Ishuri rya The Pioneer School riherereye mu Karere ka Bugesera, akaba yahembwe Mudasobwa ya Lenovo yo kwifashisha mu masomo ye.
Mu Cyiciro Rusange, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko imibare rusange y’abari biyandikishije gukora ibizamini bya Leta ingana na 143,841biyongereyeho ibihumbi 12,269, naho bitabiriye gukora ibyo bizamini bangana n’ 143,227.
Mu mashuri yakoze icyo kizamini yari 1871 yiyongereyeho amashuri 72 mu gihe abanyeshuri bakoreye ku ma site zigera ku 693.
Muri iki cyiciro rusange, uwabaye uwa mbere ni Terimbere Ineza Alia Ange Stevine wigaga muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux, nawe wahembwe mudasobwa iri mu bwoko bwa Lenovo, akurikirwa na Tuyisenge Denys Prince wo mu Ishuri rya Hope Heaven.
Muri rusange Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, ubwo yatangazaga uburyo abanyeshuri batsinze mu bizamini bya Leta mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024, yavuze ko mu mashuri abanza hakwiye gushyirwa imbaraga mu masomo y’Icyongereza n’Imibare kuko byagaragaye ko ayo masomo abanyeshuri bayatsinze ku kigero cyo hasi.
Ku rundi ruhande, Ministiri Twagirayezu agaragaza ko hakwiye gushyirwa imbaraga nyinshi mu masomo ya siyansi arimo Ibinyabuzima, ubutabire n’Imibare.
The 2023/2024 Ordinary Level National Examinations results reveal a commendable overall performance! Congratulations to all students for their hard work and dedication. Let's keep striving for excellence! pic.twitter.com/kWIN2uHABo
— NESA Rwanda (@NESA_Rwanda) August 27, 2024
The 2023/2024 Primary Leaving Examinations showed an impressive overall performance! Congratulations to all the students and educators for their dedication and hard work. Keep aiming high! pic.twitter.com/8M2jVieNR8
— NESA Rwanda (@NESA_Rwanda) August 27, 2024













