bamwe mu bagize ubuyobozi bw’Inzibacyuho iyoboye Sudan basuye Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Khartoum kugira ngo barebe aho imirimo yo kugisana igeze, nyuma y’imyaka irenga ibiri gifunze kubera intambara irimbanije imbere mu gihugu.
Ingabo za Leta zigaruriye icyo kibuga mu kwezi kwa Werurwe, kandi hari icyizere ko kizongera gufungurwa vuba.
Ibrahim Jaber, wungirije ukuriye ibikorwa by’ingabo muri Sudan, yavuze ko “hari intambwe ikomeye imaze guterwa”, ariko ko ibice nka za terminal, ahakirirwa abagenzi, ndetse n’ibikorwa remezo by’ibanze nk’amazi n’amashanyarazi bikiri mu bikeneye gusanwa.
yongeyeho ko yizeye ko indege zizongera kugaruka muri Khartoum vuba.
Ati: “Ibi bizaba ari umuyoboro uhuza abari barahunze cyangwa barimuwe n’abasigaye muri Sudan. Nibura umuntu azashobora kongera kubona urugo rwe n’aho yakoraga.”
Hari amakuru avuga ko ubuyobozi bw’iki gihugu nabwo buzasubira gukorera i Khartoum igihe ikibuga cy’indege kizaba kimaze gufungurwa.
Kuva intambara yatangira hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF), ubuyobozi bwa Sudan bwagiye gukorera mu mujyi wa Port Sudan uherereye mu burasirazuba bw’igihugu.
Kugeza ubu, abantu barenga 40,000 bamaze kugwa muri iyi mirwano ikomeje gushyamiranya ingabo za Sudan ndetse na RSF imaze kwigarurira ibice binini by’igihugu kuva imirwano yatangira muri Mata 2023.
Kuba igisirikare cyarafashe ikibuga cy’indege, hamwe no kuba umurwa mukuru umeze neza, bishobora gufasha imiryango itanga ubufasha kugera mu gihugu binyuze mu ndege zitwaye ibikenewe.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (ONU) rivuga ko imirwano yatumye Abanyasudani bagera kuri miliyoni 12 bava mu byabo ku ngufu, naho 50% by’abaturage b’iki gihugu bahangayikishijwe n’inzara.













