OIP-1.jpg

ICK: Musenyeri Balthazar yamurikiwe Ishami ry’Ubuzima

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Kanama 2024, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’Umuyobozi w’ikirenga w’Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) yamurikiwe ishami ry’ubuzima rigizwe n’Ubuforomo n’Ububyaza.

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa niwe wayoboye Igitambo cya Misa yo gushimira Imana kubw’Ishami ry’Ubuzima ICK yafunguye

Ibi birori byabimburiwe n’Igitambo cya misa cyari kiyobowe na Musenyeri Balthazar muri Bazilika nto ya Kabgayi ari kumwe n’abayobozi bakuru ba ICK, cyitabiriwe n’abagize umuryango mugari wa ICK harimo abarimu n’abanyeshuri.

Mu butumwa bw’umuyobozi w’Ikirenga wa ICK, Musenyeri Balthazar yagarutse ku mashimwe ari mu mutima we kubwo kuba ahahoze ishuri ryisumbuye ry’ubuforomo n’ububyaza rya St Elizabeth hasigaye haragarutse ayo mashami bimunyuze mu maboko.

Ati “Mu myaka ya 2020, 2021, hakunze kumvikana ijambo ngo inyoni ziri hafi kugaruka, byari icyifuzo ariko byari n’isengesho. Turashimira Imana kuko yumvise isengesho ryacu inyoni zikaba zaragarutse.”

Kugarura amashami y’ubuforomo n’ububyaza byari icyifuzo cya Musenyeri Smaragde Mbonyintege uri mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’uko inyubako za St Elizabeth zari zimaze imyaka isaga itanu zitigirwamo kuko zaherukaga kwigirwamo muri 2017 ubwo Kaminuza y’u Rwanda yazikoreshaga mu burezi bw’abaforomo n’ababyaza.

Iki cyifuzo cya Musenyeri Mbonyintege cyashyizwe mu biganza bya Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa wari ukiri umuyobozi mukuru wa ICK kugira ngo ayobore umushinga wo gusaba aya mashami no gushaka ibikenewe byose.  

Ni umushinga wagezweho muri Nzeri 2023 ubwo Minisiteri y’Uburezi yemereraga ICK gutangiza amashami y’Ubuforomo n’Ububyaza.

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa akomeza avuga ko ari ubwiza buri mu bundi kuko ishami ry’ubuzima rije risange n’Ibitaro bya Kabgayi byarashyizwe mu rwego rwa kabiri ndetse bikaba bikomeje kwagurwa no kuvugururwa.

Nk’umubyeyi, Musenyeri Balthazar yasabye abanyeshuri biga mu Ishami ry’ubuzima muri ICK kuzakurira mu mateka meza y’Ishuri rya St Elizabeth kuko ryareze benshi mu bakora mu nzego z’ubuzima muri iki gihugu.

Yakomeje asaba aba banyeshuri ko bagomba kurangwa n’imigenzo myiza, ubumenyi, ubudacogora, ubusabaniramana, umubano wa kivandimwe n’urukundo kugira ngo amateka meza ya St Elizabeth atazagira ikiyatokoza.

Ubwo yagarukaga ku mpamvu ICK yahisemo gusaba Ishami ry’Ubuzima, Padiri Prof. Fidèle Dushimimana yasobanuye ko biri mu mirongo migari y’umusanzu Kiliziya iharanira gutanga ku mibereho myiza y’Abanyarwanda.

Padiri Prof. Fidèle Dushimimana, Umuyobozi mukuru wa ICK

Padiri Prof. Dushimimana ati “ICK yashyizweho na Diyosezi ya Kabgayi mu rwego rwo gutanga ibisubizo by’ibibazo igihugu cyanyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Amashami ICK yatangiranye yari ajyanye n’imibereho isanzwe y’abaturage gusa ariko ntibyari bihagije mu muganda Kiliziya itanga. Byatumye muri 2018 ICK itangiza Ishami ry’uburezi gusa nabwo ikomeza kubona ko hakiri ikibura. Ibi nibyo byatumye muri 2020,2021 ICK itangira urugendo rwo gusaba Ishami ry’ubuzima kugira ngo no mu buzima Kiliziya itangemo umuganda nk’uko bisanzwe mu ntego zayo.”

Mu kurushaho guteza imbere amashami y’ubuzima muri ICK, Padiri Prof. Dushimimana yahishuye ko muri Nzeri 2024 bateganya kwagura inyubako z’Ishami ry’Ubuforomo n’Ububyaza zikaba zagira ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri igihumbi (1000).

Uretse ibi kandi, Padiri Dushimimana yanahishuye ko bafite gahunda yo kuzasaba ko ICK yazanahabwa Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri aya mashami kugira ngo abayigamo babe bakomereza muri ICK muri icyo cyiciro.

Muri iyi mishanga yose Diyosezi ya Kabgayi na ICK muri rusange bashimira Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Ubuzima n’abandi bafatanyabikorwa bakomeje gufasha ICK guteza imbere amashami y’ubuforomo n’ububyaza muri ICK.

Mu gihe cy’amezi akabakaba 9 ICK imaze itangije ishami ry’Ubuzima, imaze kwakira abanyeshuri 281.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads