Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Ukuboza 2024, intumwa z’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), Umuryango utanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum – LAF), n’Umuryango w’abanyamakuru Baharanira amahoro (PAX PRESS) baganirije abanyeshuri bari mu mwaka wa gatatu w’Itangazamakuru mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi.

Iki kiganiro cyateguwe ku nkunga ya LAF hagamijwe kurushaho gusobabanurira abiga mu mashuri yigisha itangazamakuru ibisabwa kugira ngo umuntu yitwe umunyamakuru w’umwuga.
Umuyobozi wa PAX PRESS, Twizeyimana Albert Baudouin yibukije abiga itangazamakuru muri ICK ko mu byo umuntu asabwa kuba afite kugira ngo abe umunyamakuru w’umwuga harimo; kuba afite ubumenyi shingiro mu itangazamakuru kandi akora itangazamakuru nk’umurimo we w’ibanze, kuba afite ikarita y’itangazamakuru itangwa n’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), no kuba atangaza amakuru kinyamwuga yirinda kugira uwo ahutaza cyangwa se ngo abogame.

Ibi byose ngo ni ibiteganywa agaka ka 19 k’ingingo ya 2 y’Itegeko N°02/2013 ryo Ku wa 08/02/2013 Rigenga Itangazamakuru.
Mu gukora itangazamakuru, Twizeyimana avuga ko uwitwa umunyamakuru agomba kuba nibura akora umwe mu mirimo ikurikira: gutara inkuru, kunonosora inkuru no gutangaza inkuru, mu gitangazamakuru runaka agamije gukwirakwirakwiza amakuru cyangwa ibitekerezo muri rubanda.

Ibijyanye no kwimakaza ihame ry’ubunyamwuga byanagarutsweho kandi na Habumuremyi Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ARJ aho agira ati “Umunyamakuru agomba kwimakaza amahame y’ubunyamwuga, ubwisanzure bw’itangazamakuru, kuvuga ukuri gufite ibimenyetso kandi gufite icyo kuje guhindura no guharanira ubufatanye.”
Nyuma yo gusobanurirwa ibisabwa kugira ngo umuntu abe umunyamakuru w’umwuga muri iyi si y’ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga kandi atangije amategeko, bamwe mu banyeshuri biga itangazamakuru mu mwaka wa 3 bagaragaje ko ubutumwa bagenewe ari ingenzi.
Igiraneza Rosine yagize ati “Sinari nsobanukiwe uburyo imbuga nkoranyambaga zikora n’uburyo bazibyazamo amafaranga kandi kinyamwuga.”
Bigarukwaho na Dushimimana Innocent ugira ati “Twize uburyo tugomba kugira ubumuntu igihe dutangaza inkuru, cyane cyane tukubaha abafite ubumuga, tugakoresha imvugo ikwiye igihe dutangaza inkuru.”
Mu bindi aba banyeshuri bashishikarijwe ni ukwiga gukora itangazamakuru bakoresheje imbuga nkoranyambaga zabo aho kurindira guhabwa akazi n’ibigo by’itangazamakuru.
Nyuma yo gutanga iki kiganiro mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), biteganyijwe ko ikiganiro nk’iki kizanatangwa muri Mount Kigali University Rwanda (MKUR), East African University Rwanda (EAUR) na Kaminuza y’u Rwanda (UR).













