OIP-1.jpg

ICK: Abiga itangazamakuru bishimiye guhura n’inararibonye mu itangazamakuru

Abanyeshuri biga mu Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri ICK bishimiye kuba basuwe na bamwe mu bahoze ari abanyeshuri ba ICK, ubu bakaba ari abanyamakuru bakomeye mu Rwanda mu gihe abandi bakora nk’abashinzwe itumanaho mu bigo bikomeye.

Uruzinduko rw’aba banyamwuga rwari ruri muri gahunda Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ryatangije yo guhuza abanyeshuri baryo n’abarirangijemo mu bihe byashize, kugira ngo babafashe gutegura neza ejo hazaza, cyane cyane ku bijyanye no kwinjira ku isoko ry’umurimo.

Ku ikubitiro, iyi gahunda yatangiranye n’abanyeshuri biga mu Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho, aho bahuye n’abarimo Akimana Latifah uhagarariye RBA mu Karere ka Muhanga; Anne Marie Niwemwiza ukorera Kigali Today akaba n’umwe mu bantu bakurikirwa cyane ku rubuga rwa X (Twitter); Vedaste Kubwimana ushinzwe Inozabubanyi n’Itumanaho mu Rwego rw’Umuvunyi; ndetse na Nyirarukundo Xavera ukorera RBA, akaba azwi cyane mu kiganiro Makuru Ki mu Binyamakuru? gitambuka kuri Radio Rwanda.

Muri ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 2025, aba banyamwuga bose bahurije ku kuba umwuga w’itangazamakuru usaba imbaraga, ubwitange no gukunda umurimo, ariko ko unashobora kuzana umugisha ku bawukora kinyamwuga kandi bafite indangagaciro.

Anne Marie Niwemwiza, yabwiye abanyeshuri ko ari ingenzi kumenya gukoresha neza ubumenyi bwabo ku buryo bubazanira umugisha aho kugira ngo bubagireho ingaruka mbi.

Anne Marie Niwemwiza ukorera Kigali Today

Akomeza asobanura ko kumenyekana atari cyo cy’ingenzi ahubwo ko kumenya abo ukorera, (abaturage), aribyo bishobora kukuzanira umugisha. Ati “Kuba uzwi mu itangazamakuru ntibikugira umusitari ngo wibagirwe ko uri umuntu usanzwe. Nibyo koko aka kazi kaguhuza n’abantu benshi gusa ukwiye gutekereza uti ese mbamariye iki? Uzi iyo utambutse ukumva abantu bavuga bati ‘amakuru watugejejeho yaradufashije, twabonye akazi’, nta mugisha uruta uwo.”

Xavera Nyirarukundo

Xavera Nyirarukundo nawe yashimangiye ko kumenyekana bidakwiye gutuma umuntu yirata ngo yishyire hejuru. Ati“Njye sinzi ko ndi umusitari, kuko aho ntuye nkora umuganda, nkitabira ibikorwa rusange nk’abandi baturage bose. Ndi umubyeyi n’umuturage w’u Rwanda mbere yo kuba umunyamakuru.”

Aba banyamwuga kandi bagarutse ku kuba nta mwuga numwe utagira imbogamizi, icyakora ko abakiri bato badakwiye kuzitaho ngo zibace intege, ahubwo ko bagomba gukurikiza amahame y’itangazamakuru uko yakabaye, birinda kwishora mu bikorwa byo kwiyamamaza cyangwa kwigaragaza nk’abasitari.

Bashimangiye ko itangazamakuru rikorerwa abaturage.

Vedaste Kubwimana ushinzwe Inozabubanyi mu Biro Bikuru by’Umuvunyi w’u Rwanda

Latifah Akimana ati «  Mukwiye kumenya ko umurimo wanyu ari uwo gufasha abaturage. Umunyamakuru ni umuhuzabikorwa hagati y’ubuyobozi n’abaturage. Iyo utanze inkuru igafasha umuntu kubona igisubizo cy’ikibazo yari afite, ni yo nyungu nyayo y’itangazamakuru.”

Akimana Latifah, Umuyobozi wa RBA ishami rya Muhanga

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye ibi biganiro bavuga ko bungutse byinshi, kuko hari ibyo bari bazi nabi, none babonye amahirwe yo kubisobanukirwa neza.

Bamwe mu banyeshuri ba ICK biga Itangazamakuru n’Inozabubanyi bitabiriye ibiganiro
Abanyeshuri ba ICK bavuye mu Buholandi nabo baboneyeho kuganiriza bagenzi babo

Roger Rwema yagize ati “Aba bantu batuganirije baturusha byose, amashuri, ubwamamare, ubunararibonye yewe n’amafaranga. Bityo, iyo tubabonye tukanaganira nabo bidufasha guhumuka tukamenya uko tuzitwara hakiri kare.”

Obed Muhire, umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu w’itangazamakuru akaba ari umwe mu bamaze iminsi mu gihugu cy’Ubuholandi nawe yagize ati « Bamwe muri twe iyo turi mu ishuri, dutekereza cyane ku kuba ibyamamare no kubona amafaranga. Ariko ibi biganiro byanyeretse ko tugomba kubanza kuvugira umuturage, ibindi bikazaba biza.”

Innocent Rutsibuka umwarimu akaba n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gufasha no guteza imbere impano z’abanyeshuri, mu izina rya ICK yahamije ko iyi gahunda itagiye kugarukira mu Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho gusa kuko mu kwezi gutaha izakomereza mu Ishami ry’Uburezi, muri Nyakanga ikomereze mu Ishami ry’Imibanire y’Abantu, ubukungu n’ibaruramari, muri Kanama hakurikireho abiga mu Ishami ry’Ubumenyi mu Iterambere, hakazaheruka abiga mu Ishami ry’Ubuforomo n’Ububyaza muri Nzeri.

Innocent Rutsibuka, Ushinzwe gufasha no guteza imbere impano z’abanyeshuri muri ICK

Rutsibuka ati « Iyo dutumiye aba bantu, tuba dushaka ko muganira nabo, mukunguka ubunararibonye, bityo mukazajya ku isoko ry’umurimo mwiteguye.”

Kuva ICK yashingwa mu 2002, Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho rimaze gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 872, barimo 637 bize Itangazamakuru (Journalism) na 235 bize Inozabubanyi (Public Relations). Muri rusange, ICK imaze gushyira hanze abanyeshuri 6,026.

Hategekimana Jean Baptiste uyobora Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri ICK

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads