Kuri uyu wa kabiri taliki 27 Kamena 2024, mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi hatanzwe ikizamini ku banyeshuri 116 bifuza guhabwa buruse zo kwiga mu ishami ry’ubuforomo n’ububyaza.
Ni buruse zitangwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima hagamijwe gukuba kane umubare w’abakora mu rwego rw’ubuvuzi mu gihe cy’imyaka ine.
Abakoze ibizamini ni abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye babisabye baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu. Bamwe mu baganiriye na ICK News bavuze ko biteguye gutsinda iki kizamini bagahabwa buruse cyane ko ibyo babajijwe ari ibyo bize.
Uwitwa Philomene waturutse mu Karere ka Ngororero ati “Njyewe nkimara kwibona ku rutonde rw’abemerewe gukora iki kizamini nahise nigirira icyizere gihagije ko ngomba ku gitsinda cyane ko noneho ibyo nabonye batubajije bitari kure y’ibyo twize.”
Abihurizaho kandi na Ndayisaba Jean Claude wo mu karere ka Muhanga uvuga ko yaje yiteguye ko ikizamini kiba gikomeye akavuga ko yizeye gutsinda. Ati “Naje nzi ko ibintu batubaza biza kuba bikomeye ariko nsanze ari ibintu byoroshye cyane ndumva mfite icyizere cyo gutsinda rwose.”
Akomeje avuga impamvu nyamukuru yifuza gukora mu buvuzi ari uko yifuza ko abarwayi bose bajya bitabwaho mu buryo bwihuse. Ati “Hari ibibazo bimwe na bimwe tugenda tubona by’ubuke bw’abaganga kwa muganga abarwayi bakabura ubitaho, ndumva niteguye kugira uruhare rukomeye mu kwita ku barwayi igihe nzaba ndangije kwiga.”

Umuyobozi wa ICK wungirije ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi Padiri Dr. Prudence Bicamumpaka yabwiye ICK News ko ari inshuro ya gatatu ICK ku bufatanye na Ministeri y’Ubuzima bagiye gutanga izi buruse.
Padiri Dr. Bicamumpaka akomeza avuga ko yizeye ko Minisiteri y’Ubuzima izabemerera buruse nyinshi.
Uyu muyobozi kandi yakomeje avuga ko iyi gahunda izakomeza. Ati “ni gahunda dutekereza ko izakomeza kugeza ubwo intego yo kongera umubare w’abakora mu buvuzi izaba igezweho nkuko biri muri gahunda ya Minisiteri”
Nk’uko Padiri Dr. Bicamumpaka akomeza abivuga, Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) n’abafatanyabikorwa baryo bamaze gutanga buruse ku banyeshuri 280, harimo 62 biga ubuforomo n’abandi 198 biga ibijyanye n’ububyaza.
Kuri iyi nshuro abari basabye kwemererwa gukora ikizamini ni abantu 329 gusa ababashije gukora ikizamini ni 116 barimo abaforomo 44 ndetse n’ababyaza 72.

Ni ku nshuro ya gatatu kuva muri mutarama uyu mwaka hakorwa ibizamini byo kwiga muri iri shuri mu ishami ry’ubuforomo n’ububyaza. Gahunda ya 4×4 igamije kuzamura umubare w’abakora mu nzego z’ubuvuzi bakikuba kane mu myaka ine yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri ku wa 13 Nyakanga 2023.
Kuva icyo gihe, ibigo 31 birimo amashuri makuru n’ibitaro byasinyanye Amasezerano y’Imikoranire (MoU) mu gushyira mu bikorwa gahunda ya 4×4.













