OIP-1.jpg

Washington: Iby’ingenzi byaranze ibiganiro byo gushakira amahoro Ukraine

Ejo hashize Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yagarutse muri White House guhura na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump mu biganiro bishya bigamije kurangiza intambara yo muri Ukraine.

Hari n’bandi bayobozi b’Iburayi bagiye i Washington kwitabira icyo kiganiro, nyuma y’iminsi mike Trump ahuye na Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin i Alaska mu nama itaratanze umwanzuro wo guhagarika imirwano.

Bamwe mu bayobozi b’Iburayi baherekeje Zelensky i Washington mu biganiro byo kurangiza intambara

Nubwo Trump yavuze amagambo yuzuyemo icyizere ndetse n’abayobozi b’iburayi bakagaragaza sa ko ibintu byagenze neza, ibiganiro byo ku mugoroba wo ku wa Mbere byarangiye nta masezerano afatika yagezweho yo kwizeza umutekano Ukraine cyangwa intambwe iganisha ku masezerano y’amahoro.

Ibi ni ibintu bine by’ingenzi wamenya ku byaranze ibyo biganiro by’I Washington

Ese hari amahirwe y’uko habaho inama hagati ya Putin na Zelensky?

Nyuma y’inama yabereye i Washington, Trump yanditse kuri Truth Social ko yahamagaye Putin kugira ngo batangire gutegura ibiganiro hagati ya Perezida w’u Burusiya n’uwa Ukraine, Zelensky.

Trump yavuze ko nyuma y’iyo nama y’impande ebyiri izabera ahataramenyekana, hazakurikiraho iy’impande eshatu aho Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika azabiyungaho.

Umujyanama wa Putin yavuze nyuma yaho ko Trump na Putin bavuganye kuri telefoni iminota 40 ku wa Mbere.

Hategerejwe kuraba uburyo abo bayobozi bombi badacana uwaka bazashyirwa ku meza y’ibiganiro imbonankunone, ibizaba bibaye ubwa mbere kuva u Burusiya bwashoza intamabara muri Ukraine muri Gashyantare 2022.

Hashize igihe, Zelensky asaba guhura na Putin, nubwo byashoboraga kuba uburyo bwo kugaragaza ko u Burusiya butitaye ku gushaka amahoro, kuko yizeraga ko Kremlin nta nyungu ifite mu nama nk’iyo.

Icyakora, u Burusiya kenshi bwamaganye igitekerezo cy’uko haba ibiganiro bihuza Putin na Zelensky.

Abanyaburayi bakomeje gusunika mu gihe Trump we yasaga nuwisubiraho ku masezerano y’agahenge

Trump yagaragaye asa n’utesha agaciro akamaro ko kuba habanza hakabaho agahenge mbere y’uko ibiganiro byo kurangiza intambara burundu bitangira.

Mu bihe bishize, ibyo byari ikintu k’ingenze cyashakwagwa na Ukraine, kuko yagaragaje neza ko kubona agahenge ari intambwe ya mbere y’ingenzi igomba kubanziriza ibindi biganiro n’u Burusiya bigamije kugera ku masezerano arambye.

Kandi kumvikana ku gahenge bishobora koroha kuruta kugera ku masezerano yuzuye y’amahoro, kuko yo yakenera amezi menshi y’ibiganiro, bityo u Burusiya bukaba bwakomeza kugaba ibitero kuri Ukraine.

Trump avuga ku bijyanye n’agahenge, yagize ati: “Sintekereza ko ibyo ari ngombwa.”

Gusa, abayobozi b’Abanyaburayi ntibumvikanye na Trump kuri ibyo yavuze, aho Chancelier w’u Budage, Friedrich Merz, ariwe wagaragaye cyane atamushyigikiye.

Merz ati: “Siniyumvisaha ko inama izakurikiraho yazabaho nta gahenge gahari. Bityo rero, dukorere kuri ibyo kandi tugerageze gushyira igitutu ku Burusiya.”

Trump yatanze ibimenyetso by’uko ashobora kwizeza umutekano wa Ukraine

Trump yabwiye Zelensky ko Amerika izafasha mu kwizeza umutekano wa Ukraine mu masezerano ayo ariyo yose yo kurangiza intambara, ariko ntiyasobanuye neza ubwoko cyangwa urugero rw’ubufasha.

Perezida wa Amerika ntiyemeye ko hari abasirikare bazoherezwa ku butaka bwa Ukraine. Gusa ubwo abanyamakuru bamubazaga niba mu kwizeza umutekano Ukraine hazaba harimo abasirikare ba Amerika muri icyo gihugu, Trump ntiyigeze abihakana.

Yavuze ko Abanyaburayi ari “umurongo wa mbere w’ubwirinzi,” ariko ko “nabo bazabigiramo uruhare.”

Trump ati: “Tuzatanga ubwirinzi bukwiye.”

Aha ni ho Trump yavuze ku buryo bugaragara ku bijyanye no kwizeza umutekano, ibifatwa nk’ingenzi cyane mu masezerano yose ashoboka n’u Burusiya.

Yavuze kandi ko mu nama yabereye i Alaska mu cyumweru gishize, Putin yemeye ko hazabaho ingingo yo kwizeza umutekano Ukraine nk’igice cy’amasezerano y’amahoro.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye inama yo ku wa Mbere, Zelensky yavuze ko muri uko kwizeza umutekano hazabamo amasezerano y’intwaro zifite agaciroka miliyoni 90 z’amadolari hagati ya Amerika na Ukraine.

Perezida wa Ukraine yabwiye abanyamakuru ko ibijyanye no kwizeza umutekano bishobora kwigwa mu minsi 10 iri imbere.

Zelensky yari yacyereye kwiyerekane neza

Zelensky wari wambaye ikoti yakiriwe na Trump muri White House

Bitandukanye n’uruzinduko rwe mu biro bya Oval Office muri Gashyantare, Perezida wa Ukraine yagiye yacyereye kwiyerekana neza ku bamutumiye – harimo no kuvuga ”murakoze” inshuro esheshatu zose mu minota ya mbere y’inama.

Ubwo yaherukaga muri White House, Zelensky yarakajwe na Visi Perezida wa Amerika JD Vance, amushinja ku dashima ubufasha bwa Amerika kuri Ukraine.

Kuri iyi nshuro, Zelensky yagiye yambaye ikote ry’umukara, bitandukanye n’uko yakundaga kwambara umwambaro umeza nk’uwa gisirikare, ibyo bikaba byatumye Trump avuga ko umushyitsi we ”yari yambaye neza uyu munsi”.

Zelensky kandi yagerageje no gushimangira umubano w’umuryango muri ibyo biganiro, aho yashyikirije Trump ibaruwa yanditswe n’umugore we Olena Zelenska, ngo ayishyikirize umugore wa Trump, Melania Trump.

Zelensky yashyikirije Trump ibaruwa agira ati: “Si wowe iyi ibaruwa igenewe— ni umugore wawe.”

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads