Perezida Donald Trump yategetse ko amabendera yose ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yururutswa akagezwa muri kimwe cya Kabiri mu rwego rwo kunamira Charlie Kirk wari impirimbanyi y’ibitekerezo bya gusubiza amerika uko yahoze, wishwe arashwe ubwo yari muri Kaminuza ya Utah ku wa Gatatu.
Trump abicishije ku rukuta rwe rwa Truth social, yagize ati: “Mu rwego rwo guha icyubahiro Charlie Kirk, wakundaga bikomeye igihugu cye cya Amerika, ntegetse ko ibendera rya Amerika mu gihugu hose rimanurwa rikagezwa muri kimwe cya kabiri kugeza ku mugoroba wo ku Cyumweru saa kumi n’ebyiri (6 P.M.).”
Trump yavuze ko “yuzuye agahinda n’uburakari ku bw’icyo gitero cy’akababaro,” yongeraho ko “ari igihe cy’umwijima muri Amerika” nk’uko bigaragara mu butumwa bw’amshusho mu yashyize hanze.
Charlie Kirk wavutse ku wa 14 Ukwakira 1993 i Arlington Heights, muri Leta ya Illinois, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanamenyekanye nk’umunyamakuru, aho yakoraga ibiganiro kuri radiyo no ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza cyane ko ashyigikiye ibitekerezo by’Aba-Repubulikani, by’umwihariko Donald Trump, gusa nanone yakunze kunenga cyane politike z’Aba-Demokarate.

Trump yategetse ko Ibendera rya Amerika ryururutswa rikagezwa muri kimwe cya kabiri mu kunamira Uwari inshuti ye Charlie Kirk wishwe arashwe