OIP-1.jpg

Google yemeye ko yananiwe gutanga amakuru ku gihe y’umutingito wibasiye Turikiya mu 2023

Sosiyete ya Google yemeye ko sisitemu yayo yo gutanga impuruza ku makuru y’umutingito (Android Earthquake Alerts) yananiwe kuyatangira ku gihe ubwo habaga umutingito ukomeye mu majyepfo ya Turikiya ku itariki ya 6 Gashyantare 2023.

Google yavuze ko iyo iza gutangira ayo makuru ku gihe byibura mbere y’amasegonda 35  byashoboraga gutabara ubuzima bw’abantu barenga  miliyoni 10 gusa ibyo ntibyakunze kuko bwoherejwe ku bantu 469 gusa.

Mu busanzwe  iyo habaye ikibazo gikomeye iyi sisitemu yoherereza ubutumwa ku bantu bugira buti “Take Action” ariko iki gihe baboherereje ubuvuga buti  “Be Aware”

Google yemeye ko sisitemu yayo yibeshye ku rugero rw’umutingito, aho yawufashe nk’ufite ingufu za 4.5–4.9 mu gihe wari ufite ingufu za 7.8. Ibyatumye impuruza nyazo zitagera ku bantu igihe cya nyacyo.

Nyuma y’ibi, abashakashatsi ba Google bavuze ko bakoze impinduka kuri sisitemu, bayisubiramo binyuze mu guhindura algorithm, maze ibasha guha ubutumwa abagera kuri miliyoni 10  bwa “Take Action naho abandi miliyoni 67 bahabwa ubwa “Be Aware”

Nubwo Google yavuze ko iyi sisitemu ari iyunganira izindi, abahanga bamwe bagaragaje impungenge z’uko hari ibihugu bishobora kuyigirira  icyizere kandi itarageragezwa bihagije.

Umuhanga mu by’imitingito Elizabeth Reddy yagize ati: “Birababaje kuba byaratinze tukaba tumenye nyuma y’imyaka ibiri iuko sisitemu yakoze muri kiriya gihe”.

Google yavuze ko izakomeza kuvugurura sisitemu yayo ishingiye ku byo yiga kuri buri mutingito.

Uyu mutingito wahitanye abantu barenga 55,000, naho abandi barenga 100,000 barakomereka.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads