Kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Kanama, Abaminisitiri babiri bo muri Ghana hamwe n’abandi bantu batandatu baguye mu mpanuka ya kajugujugu.
Iyi mpanuka yatewe nuko kajugujugu ya gisirikare yo mu bwoko bwa Z9 yaguye mu ishyamba ryo mu karere ka Ashanti hagati bituma abantu umunani barimo abaminisitiri babiri ba Leta ya Ghana bahasiga ubuzima ntihagira n’umwe urokoka.
Iyo kajugujugu yari ivuye mu murwa mukuru Accra yerekeza mu mujyi wa Obuasi, aho abari bayirimo bagombaga kwitabira igikorwa cyo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, kizwi nka Galamsey.
Abaguye muri iyo mpanuka barimo Minisitiri w’Ingabo, Edward Omane Boamah, na Minisitiri w’Ibidukikije, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, Ibrahim Murtala Muhammed, w’imyaka 50.
Nk’uko igisirikare cyo muri iki gihugu cyabitangaje, Leta ya Ghana iracyakurikirana icyateye iyo mpanuka, ndetse hatangiye iperereza.
Mu bandi bapfiriye muri iyo mpanuka harimo Alhaji Muniru Mohammed, wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi akaba yari Umuyobozi wungirije ushinzwe umutekano w’igihugu, na Samuel Sarpong, Visi-Perezida w’ishyaka riri ku butegetsi National Democratic Congress (NDC).
Abari bagize itsinda ry’abasirikare bari batwaye iyi ndege ni: Squadron Leader Peter Bafemi Anala, Flying Officer Manin Twum-Ampadu, na Sergeant Ernest Addo Mensah.
Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama, yahise ahagarika ibikorwa byose yari afite muri iki cyumweru, yategetse kandi ko guhera uyu munsi, hashyirwaho iminsi itatu y’icyunamo ndetse n’amabendera yose y’igihugu akamanurwa kugeza hagati.
Minisitiri Boamah yari asanzwe azwi cyane muri politiki ya Ghana, aho yigeze no kuba Minisitiri w’Itumanaho. Mu gihe yari Minisitiri w’Ingabo, yagaragaje uruhare rugaragara mu guhangana n’intagondwa z’Abayisilamu zari zitangiye kwibasira abo mu burasirazuba bwa Burkina Faso, hafi y’umupaka wa Ghana. Yanateganyaga gusohora igitabo yise “A Peaceful Man In An African Democracy” kivuga kuri Perezida wa mbere wa Ghana, John Atta Mills.
Naho Minisitiri Muhammed, we yari azwi mu bikorwa byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko (Galamsey), kuko ngo bwangiza ibidukikije ndetse bukanduza imigezi n’amadamu. Yari umwe mu bayobozi baharaniye uburenganzira bw’abaturage kugira ngo babeho mu buzima butangiza bwiza.













