Abaturage bo mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo barasabwa gukoresha neza icyumba mpahabwenge (Service Access Point) bahawe, mu rwego rwo kongera ubushobozi bwabo mu ikoranabuhanga no kubafasha kwisabira serivisi zinyuranye babyikoreye ubwabo.
Icyo cyumba cyafunguwe ku mugaragaro ku wa 2 Ukwakira 2025, cyubatswe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) na KOICA Rwanda, kikaba cyaruzuye gitwaye amafaranga asaga Miliyoni 17.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yasabye abaturage kugira uruhare mu gukoresha iri koranabuhanga, ashimangira ko riri mu nkingi zikubiye muri gahunda y’igihugu y’imyaka itanu (NST 2), igamije iterambere rirambye rishingiye ku ikoranabuhanga.
Yagize ati: “Ikoranabuhanga ni yo moteri y’iterambere. Nta gihugu cyateye imbere kitaryifashishije. Iki cyumba kije kuba igisubizo ku batuye Muhura n’ahandi, kirimo murandasi n’imashini muzifashisha.”

Gasana Richard uyobora Akarere ka Gatsibo, yasabye abatura kubyaza umusaruro icyumba mpahabwenge cya Muhura
Yongeyeho ko hari gahunda yo gukwirakwiza murandasi mu bice birimo isoko rya Muhura, kugira ngo n’abacuruzi b’ibicuruzwa bitandukanye babashe kubona serivisi z’ikoranabuhanga zihuta kandi zinoze.
“Turateganya no kurekura murandasi ikagera mu isoko hose. Ibi bizoroshya akazi ku bacuruzi n’abaturage muri rusange, kuko ikoranabuhanga rizajya rifasha mu mirimo imwe n’imwe twakoraga.”
Bamwe mu baturage bo muri Muhura bagaragaje ko iki cyumba kigiye kubabera igisubizo ku bashakaga kwiga no gukoresha ikoranabuhanga ariko bakabura aho babyigira, cyane cyane abataragize amahirwe yo gukomeza amashuri.
Murazimana Fulgence , umwe mu baturage, yagize ati:“Iki cyumba kigiye kutubera ishuri. Tuzamenyeramomo uburyo bwo gusaba serivisi zinyuranye, tuzamenyeramo no gukoresha imashini. Ni amahirwe akomeye ku baturage nka twe.”
Batamuriza Apronie, wo mu Kagari ka Taba, yavuze ko bizabarinda gutakaza amafaranga bashaka ababafasha mu gusaba serivisi za Leta. Ati:“Kizadufasha kwiga gutanga serivisi nka Mituweli cyangwa Ejo Heza. Abakuru baziga, abato baziga. Ntituzongera guhora twishyuza amafaranga ku bantu ngo badufashe.”
Na ho Nkundimana Elisa, yasobanuye ko iki cyumba kizabafasha gukarishya ubumenyi.“Byari bigoranye kubona aho twigira gukoresha imashini cyangwa kumenya gusaba serivisi. Ubu dufite amahirwe yo guhabwa ubumenyi tuzabyaza umusaruro mu buzima bwa buri munsi.”
Icyumba mpahabwenge cya Muhura ni kimwe mu byumba bitanu byubatswe mu turere dutandukanye, aritwo: Rutsiro, Burera, Kayonza, Ruhango na Gatsibo. Umuhango wo kugifungura ku mugaragaro wabereye mu Karere ka Gatsibo, aho cyashyikirijwe abaturage ku mugaragaro.













