OIP-1.jpg

Francis Gatare yagizwe Perezida w’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere

Ku mugoroba wo ku wa Kane, Inama y’Ubutegetsi y’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere (African School of Governance, ASG), yatangaje ko Francis Gatare yagizwe Perezida w’iryo shuri, akazatangira kuriyobora ku wa 1 Ugushyingo.

Gatare asimbuye Prof. Kingsley Chiedu Moghalu, warangije manda ye nk’umuyobozi wa mbere w’iri shuri mu kwezi kwa Kamena.

Iri shuri kandi ryashyize Prof. Amany El-Sharif ku mwanya wa Visi Perezida ushinzwe amasomo.

Mu guhitamo Gatare nk’Umuyobozi Mukuru, Inama y’Ubutegetsi ya ASG yagaragaje ko ibikorwa by’ishuri bigenda neza ariko igihe ririmo rikeneye umuyobozi uzi neza icyerekezo cy’abarishinze, kandi urimenyereye kugira ngo rikomeze kugera ku ntego zaryo z’igihe kirerekire.

Ishuri rya ASG ryashinzwe na Perezida Paul Kagame hamwe na n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, ritangizwa kumugaragaro ku wa 14 Mutarama 2025.

Intego yaryo ni ukuzana impinduka mu miyoborere y’ibihugu by’Afurika binyuze mu gutanga amasomo n’ubushakashatsi ku bijyanye na politiki rusange ku rwego mpuzamahanga, ariko bihuzwa n’ukuri n’imiterere y’umugabane wa Afurika.

Nyuma yokugirwa Perezida wa ASG, Gatare yagize ati: “Nishimiye cyane kuba nashyizwe muri uyu mwanya mushya mu Ishuri Nyafurika ry’imiyoborere. Kuba narabaye umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya ASG kandi nyobowe n’icyerekezo cy’abarishinze, duhuje umuhate udacogora wo kurerera abayobozi ba Afurika b’indakemwa, bafite indangagaciro y’ubunyangamugayo, guharanira gukora neza no gukorera abaturage.”

Yongeyeho ati: “Ndishimye cyane gukomereza muri izi nshingano mfatanyije n’abagenzi banjye bafite ishya n’abafatanyabikorwa, kandi niteguye gukorana nabo kugira ngo dukomeze guteza imbere intego ya ASG yo kurema abayobozi bashobora guhindura Afurika.”

Inama y’Ubutegetsi yatangaje ko yizeye neza uyu muyobozi mushya, ishimangira ko Gatare atari umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’ubu gusa, ahubwo ko yanayoboye itsinda rya tekinike ryagize uruhare mu gushinga umusingi w’icyerekezo cya ASG.

Gatare, ubu ukora nk’Umujyanama wihariye wa Perezida Paul Kagame, afite ubunararibonye buhambaye mu nzego za Leta no mu rwego rw’abikorera.

Yabaye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) kuva mu 2014 kugeza mu 2017, ndetse anayobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB) hagati y’umwaka wa 2017 na 2021.

Kuva muri Ukwakira 2009 kugeza muri Nyakanga 2014, Gatare yakoraga nk’Umunyamabanga Mukuru wihariye wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads