Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yatangaje ko guhagarika amakipe y’u Burusiya mu marushanwa mpuzamahanga “nta musaruro byatanze”, anongeraho ko barimo kureba uko ibyo bihano byakurwaho. Ibi byateje impaka n’ukutanyurwa gukomeye muri Ukraine, yahise ibyamagana.
Amakipe yose y’umupira w’amaguru yo mu Burusiya yahagaritswe mu marushanwa ategurwa na FIFA na UEFA kuva muri Gashyantare 2022, nyuma y’uko icyo gihugu gitangije intambara kuri Ukraine.
Mu magambo ye, Infantino yavuze ko ibi bihano “ntacyo byagezeho” ahubwo ko “byongereye uburakari n’urwango hagati y’abantu”. Yongeyeho ko kwemerera abakobwa n’abahungu b’u Burusiya kongera gukina umupira w’amaguru mu bihugu by’i Burayi byafasha kugabanya ayo makimbirane.
Mu gusubiza, Minisitiri w’Imikino wa Ukraine, Matvii Bidnyi, yatangaje ku rubuga X ko amagambo ya Infantino “arimo kutigengesera — tutavuze n’ubwana”. Yongeyeho ati: “Ari gukura umupira w’amaguru mu kuri kw’ibiriho, birimo no kwica abana.”
Bidnyi yibukije ko kuva intambara yatangira, abakinnyi n’abatoza barenga 650 baguye mu bitero by’u Burusiya, harimo abakinnyi b’umupira w’amaguru barenga 100.
Nyuma yo kwakira Igikombe cy’Isi cya 2018, u Burusiya bwahaye Gianni Infantino umudali wa Russian Order of Friendship, awambitswe na Perezida Vladimir Putin.
Kubera ibihano bya FIFA na UEFA, u Burusiya ntibwashoboye kwitabira Igikombe cy’Isi cya 2022, imikino ya Euro 2024, ndetse ntibuzitabira n’Igikombe cy’Isi giteganyijwe uyu mwaka.
Gusa nubwo bwahagaritswe mu marushanwa akomeye yo ku rwego rw’Isi n’u Burayi, u Burusiya ntibwahagaritse burundu gukina imikino mpuzamahanga, kuko bukomeje guhangana n’ibihugu bitari iby’i Burengerazuba bidakenera uruhushya rwa FIFA na UEFA.
Minisitiri Bidnyi yavuze ko “igihe cyose Abarusiya bakomeje kwica abaturage ba Ukraine no gukoresha siporo nk’igikoresho cya politiki, ibendera n’ibirango by’igihugu cyabo bidafite umwanya mu bantu bemera ubutabera, ubusugire n’ubworoherane.”
Umwaka ushize, Ukraine yanenze byimazeyo Impuzamashyirahamwe y’Imikino y’Abamugaye ku Isi (International Paralympic Committee – IPC), nyuma y’icyemezo cyayo cyo gukuraho ibihano yari yarafatiye u Burusiya n’igihugu cy’inshuti yacyo, Belarus.
Icyo gihe, Ukraine yavuze ko IPC yemereye u Burusiya “kongera kuzamura amabendera yabwo, yuzuyeho amaraso y’abantu ibihumbi amagana”.
Nubwo IPC yakuyeho ibi bihano, abakinnyi b’imikino y’abamugaye b’u Burusiya na Belarus ntibazemererwa kwitabira Imikino ya Paralempike yo mu bukonje iteganyijwe mu kwezi gutaha.
Nubwo IPC ari yo igenzura aya marushanwa, hari izindi nzego enye zishinzwe imikino itandatu izabera i Milan na Cortina d’Ampezzo, eshatu muri zo zahisemo gukomeza kugumishaho ibihano ku bakinnyi bava muri ibyo bihugu.
