OIP-1.jpg

FIBA WBLA 2025: APR na REG zageze muri 1/4

Amakipe abiri ahagarariye u Rwanda mu mikino y’Igikombe gihuza amakipe y’abaye aya mbere iwayo mu cyiciro cy’abagore ku mugabane w’Afurika (FIBA Women’s Basketball League Africa 2025,WBLA) ariyo APR WBBC na REG WBBC, yombi yabashije kugera muri 1/4 cy’irangiza nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’amatsinda.

APR WBBC yitwaye neza mu itsinda C

Ku wa Kane, tariki ya 10 Ukuboza 2025, APR WBBC yakinaga umukino wa nyuma wo mu itsinda C, itsinda CNSS yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amanota 89-66.

Ikipe ya APR yabonye iyi ntsinzi ifashijwe cyane n’umunya-Senegal Yacine Diop, wigaragaje muri uyu mukino atsinda amanota 24, akora rebounds 11, atanga assists 3, yiba imipira 3 ndetse akora blocks 2.

Abandi bakinnyi bitwaye neza barimo Kierstan Bell watsinze amanota 18, Italee Lucas na Kamba Diakité batsinze amanota 14 buri wese, ndetse na Uwizeye Assouma watsinze amanota 12.

Gutsinda uyu mukino byatumye APR isoza imikino y’amatsinda iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 5, inyuma ya ASC Ville de Dakar yo muri Senegal yayisoje ari iya mbere. CNSS yabaye iya gatatu n’amanota 4, ikomeza nk’ikipe “yatsinzwe neza”, mu gihe Brave Hearts yo muri Malawi yasoreje ku mwanya wa nyuma nyuma yo gutsindwa imikino yose.

REG WBBC nayo yerekeje muri 1/4

Ku wa Gatatu, REG WBBC yari yabanje kubona itike ya 1/4 itsinze Friend’s Basketball Association yo muri Côte d’Ivoire amanota 81-53 mu mukino wa nyuma wo mu itsinda A.

REG yarangije ku mwanya wa kabiri n’amanota 5 inyuma ya Al Ahly yo mu Misiri yabaye iya mbere. Sporting Clube de Luanda yo muri Angola yabaye iya gatatu, ikomeza nk’ikipe yitwaye neza mu makipe yaje kuri uwo mwanya, naho Friend’s BA isoza itsinda A ku mwanya wa nyuma.

Mu itsinda B, amakipe abiri yabonye itike ya 1/4 ni Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique ari iya mbere n’amanota 6. Yakurikiwe na Kenya Ports Authority (KPA) yagize amanota 5, mu gihe First Bank yo muri Nigeria na FAP yo muri Cameroun zasezerewe zitarenze umutaru.

Mu mikino ya 1/4 cy’irangiza, APR WBBC izacakirana na KPA yo muri Kenya, naho REG WBBC ihure na ASC Ville de Dakar yo muri Senegal.

Mu gihe izaba irenze iki cyiciro, ikipe ya APR ishobora kuzahura na Al Ahly, imwe mu makipe ahabwa amahirwe menshi yo kwegukana irushanwa, muri 1/2.

Amakipe atabashije kugera muri 1/4 yo azakina hagati yayo hagamijwe gushyiraho urutonde rwa nyuma kuva ku mwanya wa 5 kugeza kuri 12.

Nyuma y’imikino y’amatsinda, amakipe atabashije gukomeza mu kiciro gikurikiyeho azakina hagati yayo ahatanira gushaka umwanya mwiza hagati y’umwanya wa 5-12.

FIBA Women’s Basketball League Africa 2025 irimo kubera muri Abdullah Al-Faisal Hall i Cairo mu Misiri kuva tariki ya 5 Ukuboza, ikazasozwa ku ya 14 Ukuboza 2025.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads