Ubuyobozi bw’Umujyi wa Barcelona bwatangaje ko abantu 13 bakomerekejwe n’imodoka imodoka yagonze imbaga y’abantu bari hanze y’ikibuga hanze ubwo hakinwaga umukino w’umupira w’amaguru hagati y’amakipe akunze guhatana muri uyu mujyi, FC Barcelona na Espanyol Barcelone.
Polisi ya Catalonia ubwo yaganiraga na CNN yasobanuye ko “Iyi mpanuka yatewe no kugongana kw’imodoka.”
Ni mu gihe itangazo iyi polisi yanyujije ku mbugankoranyambaga zayo yavuze ko iyi mpanuka imaze kuba yihutiye gusubiza ibintu byose mu murongo, kandi “bitigeze bigira ingaruka nimwe ku bandi bafana bari imbere muri sitade.”
Uretse ibyo kandi yanatangaje ko serivisi z’ubutabazi ku bakomeretse zahise zitangira mu buryo bwihuse.
Yanditse kuri X iti “Hafi y’aho iriya mpanuka yabereye hari abashinzwe umutekano benshi bityo abakomeretse bari kwitabwaho n’inzego z’ubutabazi ndetse kandi umushoferi w’imodoka yatawe muri yombi.”
Amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imodoka y’umweru iri kugenda inyura mu bantu benshi bari mu busitani buri hafi y’icyo kibuga.
Inzego z’ubutabazi nazo zibinyujije ku rubuga rwa X zatanagaje ko zimaze kubona abantu 13 bakomerekeye mu mpanuka.
Muri abo harimo 9 bagize imvune zoroheje n’abandi bane bakomeretse mu buryo budakanganye.
Uyu mukino warangiye FC Barcelona iwutsinze ku bitego 2-0, ihita yegukana igikombe cya La Liga 2024-25 ku nshuro ya 28.
Muri uyu mukino myugariro wa Espanyol, Leandro Cabrera, yahawe ikarita itukura nyuma yo gukubita inkokora rutahizamu w’imyaka 17 wa FC Barcelona, Lamine Yamal, mu minota ya nyuma y’umukino.
Mu bindi byatunguranye muri uyu mukino ni amazi y’imashini zifasha koroshya ikibuga (sprinklers) zafunguwe ubwo abakinnyi ba Barcelona bizihizaga intsinzi yabo.
Ubushyamirane bukaze hagati ya Barcelona na Espanyol bumaze imyaka hafi ijana, kandi kenshi kuko bukunze kujyanishwa n’imyemerere ya politiki yo muri Esipanye.
FC Barcelona ni ikipe ikunzwe cyane n’abashyigikiye ubwigenge bwa Catalonia, mu gihe Espanyol ishyigikirwa n’abashyigikiye Leta ya cyami baturuka muri leta ya Esipanye.













