OIP-1.jpg

DR. Congo: Hatangiye gahunda yo gutanga urukingo rwa Ebola

Ku cyumweru, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko ryatangiye gukingira abakora mu buzima bafite ibyago byo kwandura virus ya Ebola n’abantu bahuye n’abayanduye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko mu Ntara ya Kasai, aho iki cyorezo cyongeye kugaragara.

OMS yatangaje ko doze 400 za mbere z’urukingo rwa Ebola rwitwa ‘Ervebo’ zavanywe mu bubiko bw’igihugu burimo doze 2,000, zatanzwe i Bulape, agace iki cyorezo cyagaragayemo.

Itsinda Mpuzamahanga rihuza ibikorwa byo gutanga inkingo ryemeje kohereza izindi doze z’urukingo rwa Ebola zigera ku 45,000 muri Congo, nk’uko iryo shyirahamwe ribivuga.

Iki cyorezo cya mbere kigaragaye mu gihugu hashize imyaka itatu cyitahavugwa, cyatangajwe mu ntangiriro za Nzeri. Amashyamba manini yo muri Congo afatwa nk’indiri ya virusi ya Ebola, itera umuriro, kubabara mu ngingo no guhitwa, kandi ishobora kuguma mu mibiri y’abakize, ikazongera kugaragara nyuma y’imyaka myinshi.

Amakuru aheruka gutangazwa na Minisiteri y’ubuzima i Kinshasa avuga ko hari abantu 32 bakekwaho kuba baranduye. Muri bo 20 byemejwe ko banduye ndetse 16 bahitanwe nicyo cyorezo.

Patrick Otim, ushinzwe gahunda ya OMS muri Congo, yatangarije mu nama yabereye i Geneve mu Busuwisi mu cyumweru gishize ko kugenzura no guhagarika icyorezo “birashoboka, ariko bizaba bigoye nibadakoresha neza amahirwe dufite ubu.”

Yakomeje asabira ubufasha guverinoma ya Congo n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo bahangane nicyo cyorezo.

Abakozi bakora mu by’imfashanyo batandukanye babwiye Reuters ko Congo ishobora kugorwa no kubona ibisubizo bya kucyirwanaya kubera igabanuka ry’inkunga y’amahanga yaturukaga mu  Kigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID).

Otim yavuze ko icyorezo gishobora gukwirakwira, agaragaza ko hagaragaye umurwayi mushya uherereye ku birometero 70 uvuye ahagaragaye icyo cyorezo kandi ko hariho ibyago byo kucyanduza ibindi bihugu ku gipimo kidakabije, cyane cyane igihugu k’igituranyi cya cya Angola.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads